Rwanda: Ku munsi w’intwari bamwe mu baturage bari bibereye mu mirima yabo!

Yandiswe na Jean Michel Twagirayezu

Umunyarwanda yaciye umugani ati” Inkoni ivuna igupfa ntivura ingeso” kuri uyu wa kane tariki ya 1 Gashyantare 2018, u Rwanda rwizihizaga umunsi w’intwari, aho bari bashishikarije Abanyarwanda kwitabira ibiganiro mu midugudu y’aho batuye, ariko ku rwego rw’Igihugu bikaba byaberaga ku rwibutso rw’intwari ziri mubika 3 aribyo Imanzi, Imena ndetse n’Ingenzi aho bashize urwibutso rwabo i Remera mu mujyi wa Kigali.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yagiraga iti:”Dukomeze ubutwari tunubaka U Rwanda”. Gusa icyaje kugaragara mu midugudu yo mu cyaro nta gaciro bamwe bigeze babiha, kuko hamwe hagombaga gukorerwa ibiganiro wasangagayo mbarwa, noneho mu masaa tanu z’amanywa hakeye nibwo Dasso, na bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bafashe umwanya bajya mu mpinga z’imisozi bagenda babwira abari guhinga ko bamanuka bakajya mu biganiro, gusa byageze mu ma saa sita aho abaturage bagombaga guhurira harangwaga mbarwa.

Nyuma y’ibi hafashwe umugambi wo kujya kuzana abari mu mpinga z’imisozi mu minima ku ngufu n’igiti (inkoni), ubacitse bakamwambura isuka ye bakayitwara. Ibi ni bimwe byaranze uduce two mu byaro bimwe na bimwe cyane cyane ahagana mu Karere ka Gicumbi nko mu mirenge wa Mutete na Mukarange.

Umuhango nyamukuru waberaga ku gicumbi cy’Intwari i Remera mu mujyi wa Kigali, Perezida Kagame yashyize ku mva indabo afatanije na bamwe mu bayobozi barimo ba minisitiri, nyuma baje gufata umunota wo kwibuka bucece, nta kindi kintu kiyongeyeho bahise babwira abari aho ko umuhango washojwe barataha.

Mu byari ku murongo w’ibyigirwa muri iyo midugudu harimo kubwira urubyiruko ibijyanye n’ubutwari, kandi ko ubutwari butagombera kuba uri umuntu mukuru, aha batanga urugero ku banyeshyuri b’I Nyange bari mu gice kitwa ingenzi.

Kuri uyu munsi mu Rwanda bizihizaga uno munsi bibuka ngo intwari zitangiye igihugu ziri mubika 3,  Aribyo Imanzi ,Imena,Ingenzi.

Imanzi: bavugamo Fred Gisa Rwigema
Imena: bakavugamo Agathe Uwiringiyimana, Niyitegeka Félicité,..
Ingenzi: Bavugamo Abanyeshyuri b’I Nyange..

Wakwibaza abo Leta y’u Rwanda yita intwari yashyize muri ibi byiciro hagendewe kuki?N’abandi birashoboka ko bakigwaho mu gihe gitaha mushobora kuzumva abandi bazashyirwa muri ibi bika, kuko ubishyiraho Kagame Paul ntaho yagiye, kandi abambari be bakaba nta kintu bahinduraho ahubwo baza bashimangira ibyo yashyizeho.

Ni koko urubyiruko nirwo mbaraga z’Igihugu, tugarutse mu nce zagaragayemo igitugu kuko bari bagiye mu mirimo yabo nk’uko bisanzwe. Nk’umuntu w’urubyiruko iyo bamusangaga ari mu mpinga bamumanuraga n’igiti (inkoni), aho kumujyana mu biganiro bakamukomezanya no ku murenge kuko baba bumva ko ari rwo rufite icyo abayobozi bita ingengabitekerezo.

Ubundi kuri uyu munsi tariki ya 1 Gashyantare 2018 nibwo hari hitezwe ko Perezida Kagame Paul ashyira mu bikorwa ibyo yemeye ubushyize, Byari tariki nk’iyi, aho yari yavuze ko ateganya kubaka ku Murindi wa Byumba igikorwa cy’ikitegererezo kuko ari ho haba indaki ye anakesha ko ari ho hamuhaye umugisha wo gutsinda urugamba. Akaba akunda kuza aho ku Murindi wa Byumba, ubu ni mu murenge wa Kaniga benshi bakabitindaho bavuga ko aba aje kuhasengera avuga ati Mana warakoze.