Rwanda: kubera Coronavirus benshi batangiye guhagarikwa by’agateganyo mu kazi

Kigali
Mu mujyi wa Kigali, mu gihe cy’amabwiriza yo guhagarika ibikorwa byose mu kwirinda coronavirus

Zimwe mu nzego z’abikorera zitanga serivisi zitandukanye mu Rwanda zatangiye guhagarika by’agateganyo amasezerano n’abakozi bayo kuko zitari gukora, iyi ni imwe mu ngaruka z’icyorezo cya coronavirus.

Bimwe mu bigo by’amashuri yigenga, kompanyi zo gutwara abantu, hoteli n’ibindi bigo bitanga serivisi zinyuranye biri kumenyesha abakozi babyo isubikwa ry’amasezerano, ku basanzwe bayafite.

Ingamba za leta y’u Rwanda – zimaze gufatwa no mu bindi bihugu bimwe ku isi – zo guhagarika ibikorwa byose mu gihugu, uretse ibya ngombwa cyane, zagize ingaruka ku bukungu bw’ibi bigo.

Abakozi babarirwa mu bihumbi bakora mu bigo byigenga bitanga serivisi zinyuranye ubu ntibari gukora.

Bigaragara ko mu kwirinda gukomeza kubahemba bitinjije amafaranga, ibi bigo biri guhagarika by’agateganyo amasezerano ya bamwe mu babikorera.

Umwalimu ku kigo k’ishuri ryigenga riri mu majyaruguru y’u Rwanda utifuje gutangazwa, yabwiye BBC ko kuwa mbere yohererejwe ibaruwa imumenyesha ko amasezerano ye asubitswe.

Ati: “Ni inkuru mbi cyane nakiriye muri ibi bihe bigoye turimo. Nubwo numvise ko bazaduhemba ukwezi kwa gatatu ariko sinzi uko imbere bizamera kuko ntawuzi igihe ibi nabyo bizarangirira”.

Mu mabaruwa ahagarika abakozi by’agateganyo BBC yabonye, abakoresha barashingira ku itegeko ry’umurimo mu Rwanda rivuga ko amasezerano y’akazi ashobora gusubikwa kubera impamvu z’ubukungu.

Coronavirus

Kompanyi itwara abagenzi ya Kigali Bus Service yahagaritse abashoferi bayo bose mu gihe cy’iminsi 90 ku mpamvu nk’izi.

Umwe mu bashoferi bayo utifuje gutangazwa amazina yabwiye BBC ko aba mbere babahagaritse tariki 20 z’uku kwezi ariko ubu abashoferi bose barenga 60 bamaze guhagarikwa.

Ati: “Baduhaye amabaruwa bitunguranye kuri za WhatsApp, umenya hari n’abatarabimenya.

“Batubwiye ko ari uko nta mafaranga kompanyi iri gukorera. Gusa numvise ko bazaduhemba ukwezi kwa gatatu nubwo ntayo turabona”.

Umuryago w’Abibumbye (UN) waraye usohoye icyegeranyo kivuga ku ngaruka zizaterwa n’iki cyorezo ku bukungu n’imibereho rusange by’abantu.

UN ivuga ko iteganya ko imirimo igera kuri miliyoni 25 izabura ku isi, naho ishoramari rikagabanuka ku gipimo cya 40%.

Ntibarabona imperekeza

Itegeko ry’umurimo mu Rwanda rivuga ko iyo habaye gusubika amaserano ku mpamvu z’ubukungu umukozi umaze nibura amezi 12 akora ahabwa imperekeza.

Izo mperekeza zihera ku inshuro ebyiri z’umushahara mpuzandengo w’ukwezi ku mukozi ufite uburambe buri munsi y’imyaka itanu mu kigo kimwe, zikagenda zizamuka bitewe n’uburambe.

Kwishyurwa imperekeza bigomba gukorwa mu gihe kitarenze iminsi irindwi y’akazi umukozi asezerewe nk’uko iri tegeko ribivuga.

b
Coronavirus

Abakozi baganiriye na BBC bavuga kugeza ubu batarahabwa imperekeza zivugwa n’itegeko, nubwo ngo igihe giteganywa n’itegeko kitararangira.

Gusa abakora muri serivisi zimwe na zimwe bavuga ko bafite ikizere. 

Umwalimu waganiriye na BBC avuga ko yizeye ko igihe cyose iki cyorezo kizarangirira abanyeshuri bagasubira ku ishuri, nawe azasubizwa mu kazi.

Ati: “Ikibazo gikomeye ni uko tutazi ngo coronavirus izarangira ryari”.

Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda rivuga ko isubikwa ry’amasezerano ku mpamvu z’ubukungu ritagomba kurenza iminsi 90 mu mwaka umwe. 

Rivuga ko iyo icyo gihe kirenze “bifatwa nk’aho umukozi yasezerewe agahabwa impererekeza ziteganywa n’iri tegeko”.

b