Rwanda: Kutaba umunyamuryango wa FPR bigiye kuba icyaha?!

Mu Rwanda abayobozi b’ibanze ubu bari mu gikorwa cyo kujya muri buri rugo inzu ku yindi, baragenzwa no kubaza buri muntu ururimo niba ari umunyamuryango wa FPR Inkotanyi? Iyo ashubije yego ashyirwa ku rutonde yavuga hoya agahatwa ibibazo by’impamvu atayirimo? Akanabazwa niba kutayibamo kwe ntaho guhurira no kwifatanya n’abanzi ngo barwanya leta? Hari abaturage bari gutinya kwandikwa kuri izo ntonde ngo za FPR babona abo bayobozi binjiye ku baturanyi babo bakagenda nk’abagiye kwihagarika ngo barebe uko baba bikinze izo ntore z’Inkotanyi.

Abaturage bari kubwira abo babahatira kuba muri FPR ko nta tegeko rihari rivuga ko bagomba kuba muri FPR ngo bari guterwa ubwoba ko nta rihari ko ariko batagomba kuzicuza igihe bazahura n’ingaruka zo kutayibamo, hari n’ uwatweretse message yandikiwe n’umuyobozi w’akagali amutera ubwoba bw’ingaruka ngo azagira ziturutse ngo kuba yanze kuba umuyoboke wa FPR!

Iri barura wasanga koko nkuko aba bayobozi b’inzego zibanze babivuga rigamije gukora urutonde rw’abanze kuba inkomamashyi no kubavutsa uburenganzira bemererwa n’amategeko bwo kujya mu mtwe wa politiki bashatse cg kutawujyamo!

Ubu kandi ngo mu giturage hirya no hino abayobozi b’inzego zibanze barimo kubwira abaturage bazi gusoma no kwandika ngo banndike basaba ihinduka ry’itegekonshinga!

Turakomeza tubikurikirane.

Boniface Twagilimana