Rwanda: Mayor yazize gutsitara kuri Murefu musaza wa Jeanette Kagame

Yanditswe na Christophe Kanuma

-Ministri Kaboneka aturika akarira mu nama n’aba Mayor

-Kurandurana n’imizi abo kwa James Musoni

-Ubutindi, urugomo  n’ubugome mu iyeguzwa ry’aba Mayor

pastedGraphic.png
Uwimana Nehemia watsitaye kuri Murefu

Inkuru igezweho ubu mu Rwanda nubwo itagishishikaje n’iy’icyo barimo kwita “kwegura k’ubushake”; “kweguzwa” cyangwa ngo “gukurwaho icyizere” kw’Abayobozi b’Uturere mu Rwanda n’ababungirije (Vice Mayors).   

Ku banyarwanda bamaze kumenyera imikorere y’Inkotanyi, ntawugishishikazwa n’ayo makuru arebana n’abo bashumba baba banyazwe n’uwabagabiye. 

Muri iyi nyandiko turagaragaza Itohoza n’isesengura twakoze  kuricyo bita kwegura no kweguzwa kw’abo bayobozi mu Rwanda. 

Impamvu ya 1: Ubwumvikane buke

Aba bayobozi b’Uturere burya kubatabizi cyangwa babizi nabi nt’amatora abaho mu Rwanda kubihereranye no kubashyiraho. Bahitwamo na FPR Inkotanyi ikabohereza m’Uturere ariko nta nama ibaho muri Sekeretariya ya FPR Inkotanyi ngo ibemeze. Buri umwe mubikomerezwa ahitamo uwo ashaka akamusabira kwa Joseph Ngarambe kuyobora aha n’aha. Iyo byemewe bigashirwaho umukono wawundi watanze izina ryawe arakongorera ngo tanga ibyangombwa ujye kwiyamamariza mu Karere runaka ibukuru (Sekeretariya) bemeye. 

Abo ba Mayors uko ari 3 (Mayor, Umwungirije ushinzwe ubukungu, n’undi umwungirije ushinzwe Imibereho myiza) akenshi bahuriramo akenshi bataziranye buri wese agendera kumabwiriza y’uwamusabiye kuba Mayor ndetse no kuri buri kantu akajya amusaba inama. 

Bidatinze abo bantu uko ari 3 baba barize ibitandukanye baraturutse ahantu hatandukanye; ntibitangaje ko wasanga umwe yari veterineri, undi yari umwarimu wa primaire cyangwa segonderi ahantu uwagatatu yari muganga kugasanteri de santé cyangwa se yari Gitifu w’Umurenge ahantu. Akenshi hafi ya bose ubumenyi baba bafite cyane cyane muby’imiyoborere  buba ari buke cyane kandi bagiye gukurikirana ubuzima bwose mu Karere! 

Abo bantu bidateye kabili batangira kutumvikana kandi birumvikana kuko baba badahuje ubumenyi. Ubwo rero Sekeretariya itangira kubatumiza bya hato na hato bagerayo bagasanga naho umwe yimyoje n’itariki n’isaha biri muri sekeretariya ya FPR. 

Iyo batumijwe muri RPF Rusororo bahasanga ibikomerezwa byicaye muri za ntebe zizunguruka bakabacunaguza kakahava bakabasaba gusubirayo ngo bikosore bumvikane. Ariko kuko buri umwe aba yumva uwamusabiye ubu Mayor akomeye mucyama birangira batumvikanye. FPR igahitamo uwo yirukana baba babahaze bakabirukana bose. Ariko mu itangazamakuru rubanda igooka ikabwirwa ko Abayobozi babo beguye, begujwe cg ngo bakuweho icyizere!

Impamvu 2: Urugomo, ubutindi, ubugome n’igitugu cya FPR

Hari abagirwa ba Mayors cyangwa Vice Mayor bumva bagomba gukurikiza amabwiriza aturutse muri za Ministeri n’ahandi ibukuru uko abiteganya. Iyo batarebye neza basanga batsitaye kugikomerezwa, iminsi yabo k’Ubuyobozi ikaba irangiriye aho. 

Dufate urugero rwa Uwimana Nehemia wigeze kuyobora Akarere ka Rwamagana akuwe k’umwuga we w’ubuforomo kuga santeri de santé yakoragamo mugiturage cyo m’Umurenge wa Rubona. Mu itohoza twakoze twageze ku buhamya ku iyeguzwa ry’ uyu mugabo. Yabonye amabwiriza aturutse hejuru muri Ministeri y’Ibidukikije avuga ko Metero 70 zose uvuye kukiyaga ziba ari iza Leta nta muturage n’umwe wemerewe kuhatera icyaricyo cyose cyangwa kuhakorera. Yahise yihutira kugeza ayo mabwiriza mu nzego ayobora; asaba ko yubahirizwa byihutirwa, nyamara umwe mubaturage udasanzwe yari yarahingishije mu gikingi cye mu Kagari ka Mabare, Umurenge wa Rubona ageza ku mugezi neza neza.

Uwo muturage ni Murefu musaza wa Jeanette Kagame. Uyu Mayor kubwe umutimanama we wamubwiraga ko Murefu ari umuturage nk’abandi agomba kubahiriza amategeko nk’abandi. 

Yamwandikiye amusaba guhagarika ibikorwa bye byose mu nkengero z’ikiyaga metero 70 zose. Ndetse yongeyeho ko agomba kuranduza ubwe ibyo yateresheje kurizo metero 70 bitaba ibyo hagakoreshwa imbaraga za Leta. Amakuru yatugezeho yemeza ko nyuma y’ibyo no gusa naho ashaka guhangana na Murefu mu ntangiriro  z’Ukuboza 2016 Mayor yabonye telefone y’uwari Guverineri Uwamariya Odette imusaba kuzitaba Rusororo kuri Sekeretariya ya RPF 18h00’ za nimugoroba. 

Mayor warimo ukoresha imodoka ye mu igaraje kuko yari ifite ikibazo cya marishe ariyeri yashatse kubaza niba naba Vice Mayor nabo batumiwe ngo arebe uzamuha lifuti bakajyana bamusubiza ko azagenda ukwe. Uko byagenze bibara umupfu gusa yahakubitiwe n’inkuba ashirwa imbere y’ibikomerezwa bimumenyesha ko yananiwe guteza imbere Akarere n’ibindi byinshi arisobanura biba iby’ubusa amenyeshwa ko agomba kugenda agategura ibaruwa yegura bamubwira uwo azayiha kuko Perezida wa Njyanama Atari ahari kandi ariwe ubusanzwe uyishikirizwa. Ubwo yagombaga kuyitanga kuri 23 Ukuboza 2016 kandi yari yasabwe kubigira ibanga ngo ntanabibwire umugore we atararangiza gutanga urwo rwandiko. 

Arimo kuyitegura Guverineri Uwamariya Odette yaramuhamagaye amusaba ko yaba aretse gutanga iyo baruwa bidatuma abaturage barya Noeli ngo nabi ndetse akomeza gusaba Uwimana Nehemia kuba abigize ibanga akazabibwira madamu we yatanze ibaruwa. Yabwiwe ko nibamenya ko yabibwiye umugore we atararangiza gutanga ibaruwa isezera bishobora kumugiraho ingaruka. 

Nyuma ya Noheri Uwimana Nehemie yatanze urwandiko rwegura k’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana asubira iwe mucyaro cya Rubona kujya guhinga ibishimbo n’ikawa nk’abandi baturage. Ubu niba baramupfuye agasoni bamusubije mukazi ke ko kuvura muri Centre de Santé ya Rubona mu Karere ka Rwamagana ubu abamwitaga Nyakubahwa Mayor arasangira nabo akagwa n’ibigage. Ngayo nguko gusa abamuri hafi bose ababwira ko ashimira Imana kuba zitarahise zimuboha nk’uko zikora abandi!

Impamvu 3: Ubwinshi bwa Maneko mu Karere ubusambo n’ubujura 

Burya kubatabizi buri Karere, buri Murenge, buri Kagali, buri Mudugudu mu Rwanda haba hari abasirikare, polisi, NSS, DASSO, n’abanyamakuru ba RBA bose bashinzwe kurebuzwa no kuneka. Munsi yabo bayobozi bose haba harimo na Gitifu w’Akarere, uyu hejuru y’inshingano ze aba yarahawe zisanzwe hiyongeramo nizo kuneka abamukuriye ari nako anatanga raporo rwihishwa ibukuru! 

Akenshi aba bareba umushahara wa Mayor ungana na 717.000Frw hiyongeraho n’utundi bagenda bita amazina atandukanye ugasanga arakabakaba Miliyoni, bakareba imodoka bakabimirira amacandwe igikurikiraho nuko izi nzego zitangira kurushanwa gushaka amakuru kuri Mayor n’abamwungirije bagatanga raporo kugeza ubwo biba byinshi; byahurirana rero ko hari undi umaze iminsi ahakwa neza ibukuru ndetse anasimbagiza abana b’ibikomerezwa; wa Muyobozi RPF ikamukuraho icyizere, ikamwirukana. Uko yashizweho akaba ari nako akuweho ntamananiza ntanokubaza abaturage. Yewe na Njyanama ntanibyo imenya; abenshi mubajyanama babimenyera mu Itangazamakuru. 

Twakongeraho n’ubusambo n’ubujura bamwe muri abo ba Mayors baba bakora basahuranwa kuko baba basobanukiwe ko nibatagira icyo bibikaho hakiri kare FPR Inkotanyi ibasezerera ntacyo barageraho. Bamwe muri abo ba Mayors batangira gusahura abazi ubwenge bakagira igikomerezwa basangira ibukuru. Mu mitwe y’abanya Kibuye benshi ntibazibagirwa uwahoze ari Mayor Kayumba Bernard uburyo yabajujubije kugeza abasize nta kipe yarahasanze Kibuye FC yabasusurutsaga igatuma babasha kwibonera APR FC, Rayons Sport zibasanze iwabo. Sibyo gusa kuko uyu Kayumba Bernard yasize anabasenyeye Stade Gatwaro bareberagaho imikino. Ndetse iyo utembereye muri Karongi imitungo werekwa y’uyu wahoze ahayobora ngo ni Kayumba Bernard, imwanditseho n’itamwanditse usanga yarakoresheje uwo mwanya kwiteza imbere no gusubiza inyuma Akarere yari aragijwe. 

pastedGraphic_1.png
Kayumba Bernard wari Mayor wa Karongi, ubu witegura guhabwa ubudiplomate

Ubu uyu Kayumba Bernard wategetse imyaka hafi 9 yose ako Karere ntagire ikintu na kimwe yibukirwaho cyiza uretse ibibi, yirirwa akwiza propaganda mu bantu ko agiye koherezwa muri imwe muri Ambasade z’uRwanda mu mahanga. 

Impamvu 4: Gupingana kw’Abayobozi ibukuru no kwamamara

Amwe mu makuru yatugezeho yemeza ko abenshi muri aba barimo kweguzwa ubu bashizweho na James Musoni. Nyuma y’inyagwa rya James Musoni hakurikiyeho gahunda y’umweyo wo kwirukana abo yaba yarashizeho bose k’ubuyobozi nguko uko barimo kunyagwa nabo Ubuyobozi. Ikigamijwe n’ugukuramo abamuha amakuru bose kuburyo mu myaka ibili iri imbere James Musoni azajya amenya amakuru ari uko afunguye radio, TV cg azajya amenya amakuru yayandi yo mubinyamakuru. 

Abantu bose bakurikiranye imikorere ya RPF Inkotanyi bemeza ko Inkotanyi zitinya , zihora zikanga kandi zikanga urunuka undi muntu wese ushaka kwamamara mu Rwanda utari Paulo Kagame wenyine. Ntibitangaje rero ko bamwe muri aba ba Mayors na ba Vice Mayors barimo kunyagwa Ubuyobozi bitewe gusa n’uko bari bamaze kwamamara cyangwa gukundwa n’abo bayobora. Najya impaka nyinshi bambwiye ko FPR yeguje Mayor cg Vice Mayor kubera ko ajujubya abaturage. 

Reka dufate urundi rugero ruto rwa Protais Murayire wigeze kuyobora Akarere ka Kirehe. Uyu mugabo yarakunzwe cyane n’abaturage ndetse Akarere ke kari mu myanya ya mbere mu mihigo. Nyamara rimwe muri 2016 Ministri Kaboneka na Gasana Rurayi, Umuyobozi wa Polisi bakoresheje inama ba Mayors na ba Vice Mayors yabereye i Rwamagana muri Hotel Dereva. 

Kaboneka wari wanyuze mu imurikagurisha ry’Uturere ryari ryabereye Rwamagana akabona uburyo abaturage bakomera amashyi menshi Murayire Protais. 

Yabibitse ahantu, hanyuma muri iyo nama yaraturitse mu nama ararira abwira abari aho mu nama ko ari ubwa 2 arize kuva yabaho ko ubwa 1 yarize yapfushije Se bwa 2 arijijwe na Protais Murayire ngo wamubeshye ubwo yaherukaga gusura Kirehe ngo abaturage bakamwoherereza sms ko Mayor Murayire yamubeshye. Akumiro karagwira sibwo Murayire bwacyeye agasabwa kwegura! Mbere yo kwegura yasirisimbye kuri Sekeretariya ya FPR Rusororo gukubita ibipfukamiro hasi ariko byabaye iby’ubusa Protais Murayire yamburwa nabamugabiye achaho aragenda.

Impamvu 5: Kuzamurwa mu ntera cyangwa urugomo bya RPF Inkotanyi

Umwe mubaduyahe amakuru batumenyesheje ko ikinamico ry’amatora y’abadepite ryegereje bityo bamwe mubarimo kweguzwa ubu bamaze gutegurirwa kuzajyanwa muri ya Nteko Nshingamategeko umutwe w’abadepite na Sena. Ibi s’igitangaza kubwanjye kubona uwo banenze beguje banakuyeho icyizere imbere y’abaturage bose azamurwa mu ntera; agahabwa umwanya m’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu.

Abanyarwanda benshi baracyibuka uburyo uwahoze ari Mayor w’Akarere ka Musanze, Musabyimana Claude yanenzwe muruhame na Ministri w’Intebe ko Akarere kamunaniye gutegeka ndetse Musanze yari iherutse kugirwa iya nyuma muri y’amakinamico bita Imihigo y’Uturere. Bucyeye kabili abanyarwanda batungurwa no kumva wamuntu Ministri w’Intebe yanenze ko adashoboye gufata ibyemezo ndetse wananiwe kuburyo Akarere akagejeje irudubi kumwanya ubanziriza uwanyuma, Perezida wa Repubulika ahubwo yari yamuzamuye amugira Guverineri ugomba gutegeka abandi ba Mayors bose. 

Kuba rero aba barimo kweguzwa ubu no guteshwa agaciro ko bananiwe bamwe bagirwa abadepite mu ngirwa matora ateganijwe ejo bundi aha ntawe byatangaza mubanyarwanda.

Sibyo gusa kuko hari n’igihe bagukuraho ahantu wari warafatishije barabuze uko bakwirukana bakaguha Akarere by’igihe gito kubyo bakweguje ubura epfo na ruguru ukisanga uri mumuhanga. Uru rugomo nirwo rutuma abenshi mubeguzwa ubasanga Rusororo kuri Sekeretariya batonda buri munsi gutakamba no gutera imbabazi kugira ngo barebe ko ibikomerezwa by’aho bimugirira impuhwe bikamugenera akandi kazi.

Urugomo kandi rugaragara cyane iyo usomye Itegeko rigena imikorere y’izo nzego z’ibanze. Iryo tegeko rigena ko Mayor cyangwa Vice Mayor urangije manda ye Leta ikomeza kumuhemba amezi 6 ikamuha nibyo yamugeneraga byose. Imibare y’ibikomerezwa byo muri RPF INkotanyi bitanga gupfa no gukira I Rwanda bikora kuburyo buri manda ishojwe abarangiza ngo bagenerwe ibyo itegeko riteganya baba mbarwa cyangwa hafi ya ntabo.

Izi ngero 2 urwa Uwimana Nehemie wayoboraga Akarere ka Rwamagana n’urwa Murayire Protais ndetse nizi mpamvu zindi twatanze hejuru biragaragaza ko gukorera FPR Inkotanyi cyane cyane uri Mayor cyangwa  Vice Mayor ari uguta igihe cyawe kuko uvaho uteshejwe agaciro. N’akazi ko kuburabuzwa gusa ibyemezo ufata ubwawe biba ari bike kandi usirisimba kuri Sekeretariya ya FPR Inkotanyi kenshi uhamagariwe gucunaguzwa.

Mayor cyangwa umwungirije iyo amaze kwegura hakurikiraho iki? Yinjira murusobe rw’ibibazo! Imodoka bazihabwa kumasezerano ko iyo utarishyura kimwe cya kabili uhita uyisubiza Leta. Iyo wari warakirengeje uhabwa igihe gito cyo kuba wayishyuye utabikoze muricyo gihe gito urayinyagwa. Bamwe muri bo baba barafashe umwenda wo kubaka inzu. Ndetse abenshi ntibegura gusa ngo babareke kuko bahita batabwa muri yombi bakajuragizwa kugeza bataye umutwe. 

Isesengura n’Itohoza ryacu ngizo impamvu twabashije kumenya ku iyeguzwa ry’Abayobozi b’Uturere mu Rwanda.

Uwagira ibindi bitekerezo yifuza kutwungura yabitugezaho akoresheje [email protected] 

1 COMMENT

  1. Murefu musaza wa Jeanette Kagame ALIKO NKABANTU BABANYWA rUMOGI ABAZINZI NIBO BABUJIJE IGIHUGU GUTERA IMBERE

Comments are closed.