Rwanda: Me Bernard Ntaganda yangiyewe gusura imfungwa za Politiki

Me Bernard Ntaganda

Barwanashyaka Mberakuri;
Mpirimbanyi mwese;

Mu rwego rwo gukomeza gahunda y’ibikorwa by’icyumweru cyo kuzirikana imfungwa za politiki n’iz’ibitekerezo mu Rwanda;

None kuwa 22 Kamena 2018,itsinda riyobowe na Me NTAGANDA Bernard ryagiye gusura imfungwa za politiki zirimo Mme Ingabire Victoire,Mlle GASENGAYIRE Léonille,Mlle SHIMA Diane na Mme RWIGARA Adeline bafungiwe muri gereza Nkuru ya Kigali 1930.

Gusa nk’uko twari tubyiteguye cyane ko tuzi ko FPR itinya ukuri,ikigikorwa nticyabaye kuko
ubuyobozi bwa gereza bugaragiwe n’Umuyobozi wayo n’umucungagereza witwa KAYIJUKA E bwatwangiye gusura izo Mpirimbanyi.

Nk’uko twari twabitangarije abanyawanda ndetse n’amahanga,Ishyaka FPR INKOTANYI rirananiwe rimeza nka ya kipe itagira barutahizamu irindira inyuma.

Igikurikiraho ni ukuyikoresha penaliti mu rubuga rw’amahina.Ibi ni byo byabaye uyu munsi ubwo abo bambari ba FPR bangirags izo mpirimbanyi gusura izo mfungwa bitwaje ko ngo nta ruhashya bahawe n’ubuyobozi bukuru bw’amagereza nyamara bakiyibagiza ko ku italiki ya 5 Mutarama 2018 Me NTAGANDA Bernard yasuye izo mfungwa aterekanye urwo ruhushya kandi nta n’undi usabwa urwo ruhushya kuko ntaho biteganywa n’amategeko!

Turakomeza kubagezaho n’amakuru y’andi matsinda yagiye gusura izo mfungwa mu yandi magereza.

Twasoza tubabwira ko FPR itarataza ay’inuma kandi ko tutazasubira inyuma!

Bikorewe i Kigali,kuwa 22 Kamena 2018

Me NTAGANDA Bernard

Prezida Fondateri w’Ishyaka PS Imberakuri