Rwanda: Ministeri y’ubuzima iravuga ko abanduye Covid-19 bageze kuri 70.

Nk’uko bitangazwoa na MInisteri y’ubuzima, umubare w’abagaragaweho na Koronavirusi mu Rwanda ni 70, nyuma y’aho kuri uyu wa 29 Werurwe 2020 hagaragaye abarwayi bashya 10.

Uyu munsi hagaragaye batandatu baje baturutse i Dubai, 2 baje baturutse muri Afurika y’Epfo, umwe waje aturutse muri Nigeria n’umwe wakoze ingendo mu bihugu bitandukanye by’Afurika y’Iburasirazuba, bose bakaba bashyizwe mu kato.