Rwanda: ngo ababuza imvura kugwa bagateza inzara bakomeje gukubitwa iz’akabwana

Mu mirenge ya Kazo, Rukira, Rurenge abaturage bakomeje gukubita bagenzi babo inkoni zitagira ingano babaziza ko babujije imvura kugwa. Hamwe na hamwe babakangisha kubakubita imvura ikagwa abandi bakayibura burundu bagakubitwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kazo mu karere ka Ngoma, Bushayija Francis, avuga ko nta muntu ukwiye guhohoterwa azizwa ko abuza imvura kugwa, kuko ngo nta muntu ushobora kubuza imvura kugwa, ahubwo biterwa n’imihindagurikire y’ikirere.

Ubu butumwa uyu muyobozi yabutanze mu gihe hashize icyumweru mu murenge wa Kazo, mu kagari ka Birenga, abaturage badukiriye mugenzi wabo bita umuvubyi baramuhondagura bamushinja ko ari we wabujije imvura kugwa.

Aba baturage bari bariye karungu bavuga ko uyu mugabo bakubise afite ubushobozi bwo kubuza imvura kugwa, ndetse bamushinja ko ari we wabujije imvura kugwa by’umwihariko mu gace batuyemo.

Bamwe mu batuye mu kagari byabereyemo babwiye abanyamakuru ko bumvise ko abaturage bagiye umugambi wo kujya mu rugo rw’uyu mugabo bavuga ko ari umuvubyi, bakamutegeka kureka imvura ikagwa.

Umwe muri aba baturage yagize ati “Numvise bavuga ko bikoze bajya iwe, baramubwira ngo nabahe imvura…bagiye kumukubita imvura ihita iragwa, imvura irabanyagira.Bari bagiye kumukubita ahita ababwira ati nimundeke iraje iboneke, hanyuma ihita igwa.”

Nubwo imvura yaguye ariko ntibyabujije bamwe gusiga bamukubise.
Abatuye Birenga bibajije niba kujya kuri uwo mugabo hari aho bihuriye
n’imyumvire ya bamwe y’uko hari abantu bafite ubushobozi bwo kubuza imvura kugwa, bibabera urujijo.

Bushayija Francis, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kazo, avuga ko abaturage bakwiye kwikuramo imyumvire y’uko hari umuntu ufite ubushobozi bwo kubuza imvura kugwa.

Soma inkuru irambuye hano >>>>