Rwanda: Ni koko FPR yaribohoye, ari na ko iboha abandi.

Kuwa gatandatu tariki ya 04 Nyakanga 2015, mu Rwanda bizihije isabukuru ya 21 y’umunsi inyeshyamba za FPR-Inkotanyi zafashe umujyi wa Kigali, maze guhera icyo gihe zikiyambika izina ry’ingabo z’ u Rwanda. Uwo munsi FPR yawubatije umunsi wo KWIBOHORA.

Ukurikiye ijambo Perezida Paul Kagame yagejeje ku bari bitabirie uwo munsi, ukirengagiza ibibera mu Rwanda, wakeka ko koko Paul Kagame ari umusaza ufite amanota meza mu miyoborere myiza. Gusa rero ntibishoboka ko wakumva ibyo umuyobozi wa Politiki avuga ngo ureke kubigereranya n’uburyo abishyira mu bikorwa. Ibi byombi (imvugo n’ibikorwa) iyo ubihuje uratangara cyane ndetse ukibaza niba Kagame  atari indyarya  cyangwa se umugome cyangwa byombi uko ari bibiri.

  1. Ngo inyungu zo kwibohora zikwiye kuba iza bose !

Ibi Kagame yabivuze agitangira ijambo abeshya abaturage ko ibyo FPR yaba yaragezeho bisaranganyijwe mu baturage bose. Nyamara ibi bitandukanye cyane n’ibyo rubanda ibona. Abaturage bamaze imyaka 21 bategereje ko na bo bahabwa agaciro nk’ikiremwamutu, bakavuga ikibari ku mutima, bakagira uruhare mu kwishyiriraho abayobozi, bagahabwa ubutabera mu gihe babukeneye, bakarindirwa umutekano n’ingabo za leta,… ariko ibi barabibuze. Kubera ko bo batibohoye!

Abaturage bambuwe ijambo risigaranwa n’abantu bake cyane bari mu gatsiko akenshi k’abantu baturutse mu gihugu cya Uganda ari na yo mpamvu dukunda kukita agatsiko sajya. Aba ni bo bavuga rikijyana bakemeza igikwiye gukorwa batabajije rubanda, bakaka amakoro atagira fagitire, bakambura rubanda utwabo, bagahabwa amasoko yose, bagahabwa akazi keza batagahataniye, bagateza cyamunara ibya rubanda kandi bakabigura ku mafaranga y’intica ntikize. Aba nyine nibo bemerewe gufata inguzanyo mu mabanki, bagakora ubucuruzi butandukanye bagakurirwaho amahoro ku bitumizwa mu mahanga, bakarya imbuto zo kwibohoza rubanda yicira isazi mu jisho. Ibi ni byo bigaragaza ko FPR yibohoje ariko ikaboha abandi.

téléchargement (3)
Deo Mushayidi yaboshywe na FPR.
  1. Ngo yiteguye kumva abamubwira inenge ze

Avuga ku banenga u Rwanda ku bikorwa bibi rukora, Kagame yibasiye abanyamahanga ngo bashaka kumuha amasomo. Aha cyane cyane yaciye amarenga avuga Perezida w’ Ubufaransa. Cyakora yaguye ku ijambo aho yemeza ko nta muntu utagira inenge, ko na we nta kibazo abona hagize umubwira ibitagenda agamije ko bikosorwa. Cyakora yiyamye abashaka kumwikoreza ibibazo biruta ibyo we asanganywe.

ingabire v
Ingabire Victoire na we yaraboshywe

Aha naho harimo uburyarya bukabije. Hashize imyaka myinshi abantu babwira FPR bati mureke twubake igihugu kigendera ku btekerezo bitandukanye , habeho opozisiyo yo gufasha kunenga ibitagenda kugira ngo bikosorwe, ariko Kagame yavuniye ibiti mu matwi. Yewe na bamwe mu babigerageje yabataye mu kagozi arafunga ajugunya imfunguzo!

Aha umuntu akibaza ati ese uyu muntu uvuga ko ashaka kumva abamunenga kugira ngo akosore ibifutamye, nyamara bamunenga akabamarira ku munigo, aho ntakwiye gushakirwa umuti?

  1. Ngo kwibohora ni uguhaguruka ugahangana

Mu gusoza ijambo rye, Kagame yavuze ikintu gikomeye cyane aho yemezaga ko kwibohora ari ukwiyemeza guhangana. Iki nicyo gikenewe. Uyu munsi rubanda imaze kurambirwa ubugizi bwa nabi bw’ingoma ya FPR irasabwa koko gushirika ubwoba no guhaguruka igahangana n’abibohoye ariko yo bakayiboha. Nta wundi muti uzaboneka niba nyine hari abacyumva ko hari ubibabereyemo bo bakananirwa guhangana. Uburenganzira buraharanirwa nta we ubuhabwa ku isahani. Ubushaka wese nta yindi nzira anyuramo atiyemeje guhangana n’ababumubuza.

Kizito
Mihigo Kizito na we yaboshywe na FPR.
  1. Umusozo: Hakenewe iki?

Hari igihe Kagame avuga amagambo afite akenge rwose. Aho bipfira ni uburyo ayo magambo ashyirwa mu bikorwa. Igikenewe ni ugukora ikiri cyiza aho kucyivuga gusa usa n’aho hari abo ushaka gushimisha.

  1. Hakenewe ko abanyarwanda baca ukubiri n’umuco wo kubeshya Kagame bakamubwiza ukuri ku bibi we akora cyangwa ibyo ubutegetsi bwe bukora arebera ntagire icyo abikosoraho. Ibi kandi bikwiye kuba kuri buri mutegetsi wese washaka kubeshya muri ya politiki yo gutekinika no gutera igipindi. Uyu akwiye kubwizwa ukuri no kwamaganwa kuko igihugu kidashobora gutera imbere hari abagihishira ikibi.
  2. Hakenewe umuco mushya wo guharanira kubaka opozisiyo ihabwa ubushobozi kugira ngo ibashe kunenga Leta iriho ndetse yitegure kuyisimbura mu gihe Leta idakorera neza abaturage.
  3. Hakenewe gusenya FORUM y’amashyaka ngo igamije kwumvikana ku bibazo by’igihugu ahubwo amashyaka akajya asuzumira ibyo bibazo mu nteko ishinga amategeko (ku karubanda) buri munyarwanda agakurikirana en direct uburyo ayo mashyaka ajya impaka aharanira ineza y’igihugu n’abenegihugu.
  4. Hakenewe gutandukanya FPR n’igihugu. FPR ni ishyaka rihuriwemo na bamwe mu Banyarwanda kandi siryo rigize igihugu ryonyine. Buri wese bimujye mu mutwe ko kwamagana ububi bwa FPR atari ukwamagana igihugu ahubwo ko ari uguharanira ko u Rwanda rwagira imiyoborere myiza ishingiye ku guteza imbere inyungu za buri munyarwanda.
  5. Hakenewe kureba kure buri wese agaharanira inyungu z’igihugu aho kureba inyungu ze. Niba koko mukunda igihugu nimutekereze uko undi we amerewe, uko ibyemezo mufata bimugiraho ingaruka, uko kwibuka “ukwibohora” abyishimira cyangwa bimurya ahantu, uko igihugu kizaba kimeze mu gihe mwe muzaba mutakiriho.
  6. Iminsi mikuru yo “kwibohora” n’umunsi ngo “w’intwari” si iminsi mikuru y’igihugu ahubwo ni iminsi mikuru ya FPR. Bityo rero ikwiye gukurwaho hakajya hizihizwa gusa iminsi abanyarwanda bose bahuriyeho mu mateka. Aha twavuga nk’itariki ya mbere Nyakanga aho u Rwanda rwazamuye ibendera ryarwo iry’abazungu rikamanurwa.

Mbifurije kugira ISHEMA ryo kuba Abanyarwanda.

Mbatuye ako karirimbo:

Gahunde Chaste

Georgetown, Guyana.