Rwanda: Polisi yongeye guta muri yombi umubitsi wa FDU-Inkingi

Amakuru atugezeho nuko muri iki gitondo cyo kuwa 23 Kanama 2016 polisi ya leta ya Kigali imaze guta muri yombi umubitsi wungirije w’ishyaka FDU Inkingi Mlle Gasengayire Leonile.

Polisi y’u Rwanda ikaba imutereye muri yombi aho yari mu biruhuko mu muryango we mu karere ka Rutsiro umurenge wa Kivumu akagali ka Bunyunju umudugudu wa Karungu.

Icyo iyi mpirimbanyi ya demukarasi ishinjwa ubu ntiturakimenya gusa nta gushidikanya ko yaba azira ibya politiki nkuko bisanzwe kuri FPR Inkotanyi guhiga no kuburabuza abatavugarumwe nayo bose aho bari hose.

Twibutse ko mu kwezi kwa Werurwe tariki ya 26 uyu mwaka wa 2016 Mlle Gasengayire nabwo yarashimushwe nyuma akaza kukaragara ko yari afitwe na polisi aho yaje kurekurwa nyuma y’ iminsi ibiri akanamburwa ikintu cyose cyagaragaza ko yari mu maboko ya polisi kuko n’urupapuro yari yafungiweho narwo mbere yo kurekurwa polisi yabanje kurumwaka.

Twamaganye twivuye inyuma iri totezwa ubutegetsi bw’inkotanyi bukoje kugirira abatavugarumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda tunasaba ko uyu muco mubi ukwiye gucika burundu kuko uragayitse cyane.

Boniface Twagilimana

umuyobozi wungirije w’ishyaka FDU-Inkingi