Rwanda Revenue Autority irahakana ko itafunze uruganda rwa Rwigara rw’itabi

Urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarungenge, rwatangiye kuburanisha urubanza Uruganda “ Premier Tobacco Company” rw’umuryango wa Rwigara Assinapol, ruregwamo ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro RRA. Uru ruganda , rusaba urukiko gutegeka iki kigo, kuvanaho inzitizi zose zatumye uru ruganda ruhagarika akazi karwo k’ubucuruzi.

Mu kirego cyihutirwa cyatanzwe n’Uruganda Premier Tobacco Company” rwunganirwa na Me Janvier Rwagatare, rwagejeje ku rukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge, uru ruganda rusaba urukiko guhatira ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’Amahoro, gukuraho inzitizi zigera kuri 3 zibuza uruganda gukomeza akazi karwo k’ubucuruzi.

Uwamahoro Anne umukobwa wa Rwigara Assinapol iburanisha, yagaragaye mu iburanisha

Uwamahoro Anne umukobwa wa Rwigara Assinapol iburanisha, yagaragaye mu iburanisha

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika i Kigali mu Rwanda Assumpta Kaboyi ni we wakurikiranye uru rubanza.