Rwanda: Sibomana Sylvain na Shyirambere Dominique bazafungwa iminsi 30

Kigali, kuwa 10 Mata 2013.

Uyu munsi nibwo urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwagombaga gufata umwanzuro wo kurekura cyangwa gufunga by’agateganyo mu gihe cy’iminsi mirongo itatu  Sibomana Sylvain na Shyirambere Dominique ku birego bahimbiwe n’ubushinjacyaha ubwo bahohoterwaga n’abapolisi bazira kuba bari baje kumva urubanza rw’umuyobozi wa FDU-Inkingi Mme Victoire  Ingabire Umuhoza.

Urwo rubanza rwaburanishijwe mu ruhame ku munsi wejo tariki ya 9 Mata 2013 maze umucamanza waruburanishije abwira abari barukurikiye dore ko bari benshi ko ruzasomwa ku mugaragaro uyu munsi tariki ya 10 Mata 2013, gusa umucamanza waruburanishije yirinze gutangaza isaha ruzasomerwaho, ibi bikaba bikunze gukorwa cyane mu manza za politiki . Abari bakurikiranye urwo rubanza babyukiye ku cyicaro cy’urwo rukiko kuva saa mbiri za mu gitondo kugeza saa kumi nimwe za nimugoroba  bategereza umucamanza waruburanishije ko aza kurusoma baraheba barataha. Gusa Ishyaka FDU-Inkingi ahagana mu ma saa kumi nimwe n’igice z’umugoroba ryaje kumenya ko nubwo umucamanza atashohoje amasezerano yo gusoma urwo  rubanza mu ruhame,abashijwa bamenyeshejwe ko bagomba kuba bafungiye muri gereza ya Kimironko mu gihe cy’iminsi mirongo itatu nkuko ubushinjacyaha bwabyifuzaga nka kimwe mu byabufasha guhagarika burundu ibikorwa bya politiki by’izi mpirimbanyi za demokarasi.

Bwana Sibomana Sylvain Umunyamabanga mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi ndetse na Shyirambere Dominique  bakaba baratawe muri yombi na polisi y’igihugu kuwa 25 Werurwe 2013 ahagana mu ma saa mbiri n’igice z’amanywa bazize kuba baritabiriye urubanza rw’umuyobozi mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi Mme Victoire Ingabire Umuhoza.

Nyuma yo gutabwa muri yombi mu buryo buteye isoni n’agahinda hagamijwe gusa gutera ubwoba abayoboke ba FDU-Inkingi ngo batazagaruka gukurikirana urubanza rwa Mme Victoire Ingabire Umuhoza, Bwana SIBOMANA Sylvain akaba yarakorewe iyicarubozo kugeza bamukuye amenyo. Aho kugirango hakurikiranwe abakoreye urugomo Bwana Sylvain ahubwo yahimbiwe ibyaha  bitatu birimo :

1.       Gukoza isoni abashinzwe umurimo rusange w’igihugu, icyaha giteganywa  kandi gihanishwa ingingo ya   539 na 540  y’itegeko ngenga,

2.        Icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda giteganywa kandi gihanishwa ingingo ya 463 y’itegeko Ngenga,

3.       Gukora imyigaragambyo itemewe  icyaha gihanishwa ingingo ya 685 y’itegeko ngenga.

Ubushinjacyaha bushinja ibi byaha ba Bwana Sibomana  Sylvain na Shyirambere Dominique bushingiye ku buhamya bw’abapolisi nabo bagize uruhare mu bikorwa by’iyicarubozo no guhohotera abashijwa kugeza banabakuye amenyo.

Ubushinjacyaha bunavuga ko kuba, aho ku rukiko rw’ikirenga hari haje abarwanashyaka benshi barimo n’umwe wambaye umupira wanditseho « Demokarasi n’Ubutabera » hakaba hari na ‘badge’ Sylvain yari yambaye  yanditseho  amagambo « Free- Ingabire » na « Pour sa liberation » hanariho n’ifoto ya Ingabire Victoire atarafungwa n’indi foto imugaragaza yaramaze gufungwa, ibi ngo ni ibimenyetso simusiga bibahamya biriya byaha bashinjwa. Kuba kandi ngo Sylvain Sibomana, Umunyamabanga mukuru wa FDU-Inkingi yaratinyutse akabaza abapolisi impamvu babuza abantu kuza kumva urubanza kubera gusa ko ari abayoboke ba FDU-Inkingi akanabibutsa ko bo bahagarariye inyungu z’abanyarwanda bose  nta vangura iryo ariryo ryose aho kumva ko bashinzwe gusa kurengera inyungu za FPR ibi ngo nibyo cyane cyane ubushinjacyaha bushingiraho bushinja Sylvain icyaha cyo gukoza isoni abashinzwe umurimo rusange w’igihugu.

Mu gihe cy’iburanisha Bwana Sibomana Sylvain yabwiye umucamaza ko ibyaha ashinjwa atabyemera kandi ko ari ibihimbano, anagaragariza umucamanza ko ahubwo bigaragara ko umugambi wo kumufata wari waracuzwe mbere. Yasobanuye ko ‘badge’ ubushinjacyaha buvuga yaje koko ku rukiko ayambaye, amagambo yanditseho akaba agaragaza ko nubwo Ingabire ari mu rubanza abamukunda bamwifuriza ko yagirwa umwere n’urukiko nyuma yo gusuzuma no kumva inyiregurire ye. Sylvain yabwiye umucamanza ko atumva ko kuba umuntu yakwifuriza mugenzi we ibyiza bidakwiye guhindurwamo icyaha. Kubirebana n’amagambo ndetse n’ifoto ya Ingabire Sylvain Sibomana yabwiye umucamanza ko amagambo, yaba ayanditse ku mupira yaba n’ayanditse kuri ‘badge’ nta narimwe riteye ikibazo, nta na rimwe rifite ibisobanuro byakwitwa icyaha. Yanabwiye urukiko ko imyigaragambyo ivugwa n’ubushinjacyaha nta yigeze ibaho kandi nta n’ibimenyetso bigaragaza icyo  cyaha.

Bwana Shyirambere Dominique we yabwiye urukiko ko yafashwe na polisi ubwo yari asohotse mu mbago z’urukiko agiye kwitaba umurwanashyaka wari umubajije aho icyumba cy’iburanisha giherereye hanyuma yasohoka agahita afatwa na polisi ikamwambika amapingu agahita ajyanwa mu modoka ya polisi yari hafi aho. Yasobanuriye urukiko ko we yafashwe mbere ya Sylvain ko ibyo ubushinjacyaha bumushinja buvuga ko yafatanyije na Sylvain ko atazi igihe byabereye haba izo mvururu, cyangwa imyigaragambyo ivugwa n’ubushinjacyaha, gusa avuga ko amaze gufatwa  no gushyirwa mu modoka ya polisi yambuwe ikote n’ishati yari yambaye agasigarana agapira k’imbere kari kanditseho « demokarasi » hanyuma polisi ikamufata amafoto.

Umunyamategeko Munezero Claude ubunganira yifashishije ingingo ya 59 n’iya 45 za ‘Code de Procédure Pénale’ yabwiye urukiko ko abo yunganira bigaragara ko nta bimenyenyetso bifatika ubushinjacyaha bufite cyane ko bwifashisha icyo bwita abatangabuhamya b’abapolisi nabo bashinjwa n’uregwa kuba baramuhohoteye, ibi bikaba bitemewe ko bahindukira bakaba abatangabuhamya, ikindi yababwiye nuko urukiko rutashingira ku buhamya bw’aba bapolisi ngo bwifashishwe nk’ubugomba gutuma abo yunganira bafungwa by’agateganyo kandi hatarigeze hakorwa ivuguruzanyamakuru mu gihe cy’ibazwa,  uyu munyamategeko yari yasabye umucamanza ko yakurikiza ibyo ziriya ngingo zivuga  ndetse n’ibivugwa n’ingingo ya 94 maze agategeka ko abo yunganira bafungurwa bagakurikiranwa bari hanze nkuko iyi ngingo imaze kuvugwa ibifata nk’ihame ryo kuburana uri hanze nk’inshingano cyane cyane ko nta mpamvu zikomeye zihari zatuma bakurikiranwa bafunze.

Uyu munyamategeko kandi yari  yashyigikiye ko uwo yunganira yarekurwa akaburana ari hanze hashyizwe imbere n’impamvu zijyanye no kubungabunga ubuzima bwe, kuko usibye kuba yarahohotewe kugeza akuwe iryinyo hakenewe no kwivuza byihariye kuko n’amenyo yitwa ko yasigayemo ajegera akaba akeneye kwivuza bihagije.

Iri hohoterwa ry’abarwanashyaka bazira ko bitabiriye urubanza nta gushidikanya ko ari ikimenyetso cy’imigendekere mibi y’urubanza rwa Mme Victoire Ingabire Umuhoza nawe ukunze kwibasirwa kuko umwaka ushize ubwo yaburaniraga mu rukiko rukuru nabwo ibimenyetso nkibi bigaragaza kubogama kw’inzego zitandukanye byatumye atakariza ikizere urukiko rukuru ava mu rubanza rutarangiye kubera guterwa ubwoba k’umutangabuhamya we. Ibi ni ibimenyetso bigaragaza ko gutegereza ubutabera butabogamye bikigoye cyane cyane ku banyapolitiki batavugarumwe na Leta ya Kigali.

FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Umuyobozi wungirije w’agateganyo.

Itangazo kw’ifungwa rya SG