Rwanda, The Untold Story yaba ari intangiriro y’iherezo?

    Nyuma y’aho imwe muri za televiziyo za BBC icishirijeho ikiganiro yise Rwanda, The Untold Story, abantu benshi bacitse ururondogoro ndetse bituma habaho guhangana bikomeye mu magambo, amatangazo n’ibindi hagati y’abayishyigikiye n’abayirwanya.

    Mu gusesengura twakoze muri The Rwandan dukurikije bimwe mu bigaragarira amaso biri kuba muri iyi minsi twibajije niba kiriya kiganiro atari intangiriro y’iherezo rya Paul Kagame na FPR ye.

    Twahera ku buryo kiriya kiganiro cyateguwe tukibaza ibibazo bimwe na bimwe ariko tubona bifite igisubizo kimwe ari cyo: Kiriya kiganiro cyateguwe cyangwa cyahawe umugisha n’inzego zo hejuru z’igihugu cy’u Bwongereza!

    -Ese umunyamakuru Jane Corbin cyangwa ushinzwe gutegura ibiganiro John Conroy yarabyutse mu gitondo ati reka nkore kiriya kiganiro? Niba ari ko byagenze kuki Tony Hall umuyobozi wa BBC yagihaye umugisha kigatambuka? Ese Tony Hall yafashe icyemezo cyo gutambutsa kiriya kiganiro atabiganiriyeho n’abayobozi bakuru b’igihugu cy’u Bwongereza?

    -Ese ntabwo bishoboka ahubwo ko Leta y’u Bwongereza cyangwa izindi nzego zo hejuru muri kiriya gihugu zaba zarasabye BBC gukora ikiganiro nka kiriya maze bagasaba umuyobozi wa BBC, Tony Hall gushaka umunyamakuru w’inararibonye nka Jane Corbin n’umuhanga mu gutegura ibiganiro nka John Conroy?

    Uko bimeze kose biragaragara ko kwijundika BBC cyangwa abayobozi n’abanyamakuru bayo ari uguta inyuma ya Huye kuko sibo bari bakwiye kubazwa kiriya kiganiro kuko icyemezo nka kiriya cyafatiwe hejuru habarenze kandi ndahamya ko n’abayobozi b’u Rwanda babizi.

    Mbona ibyo Leta y’u Rwanda irimo byo kwibasira BBC ari ukurangaza abanyarwanda no kujijisha abagishobora kubeshywa kuko hari byinshi byerekana ko Leta ya FPR yarangije gukurwaho amaboko n’abari inshuti z’amagara duhereye ku gihugu cy’u Bwongereza.

    Albert Rudatsimburwa, umwe mu bahora inyuma ya Kagame yarasatswe kugeza mu myenda y’imbere!

    Leta y’u Bwongereza izi ibyabaye mu Rwanda ndetse yagize uruhare runini mu gufasha FPR gufata ubutegetsi, kuyihishira amafuti yayo n’ubwicanyi ndetse no kuyiha imfashanyo z’umurengera zisumba kure iz’ibindi bihugu, niba rero Abongereza bahisemo gushyira uwari ishuti magara yabo ku karubanda mbona Leta y’u Rwanda yagombye kujya kwifatira ku gahanga abayobozi bo hejuru mu Bwongereza ikareka kujyana abana b’abanyeshuri  ngo bacitse ku icumu gutsindagira imihanda ngo baramagana BBC, naba nabo bagirwa ibikoresho bariye banahawe za Bourses, aho iyo bategeka n’abimwe za bourses kujya mu mihanda bari kubona umwuka wo gusakuza cyangwa isari yari kubatsinda mu nzira?

    Abantu bagombye kujya bareba kure bakitegereza ibirimo kuba ubu mbere yo gusakuza batera izahararutswe bameze nk’abogeza batazi ikipe zirimo zikina. Ese bariya bana b’abanyeshuri ntabwo babonye intore zari ziherekeje Perezida Kagame i London uburyo bazihambiriye nka ya mirambo yo muri Rweru cyangwa ababanga umupira wa karere bakajugunya mu modoka nk’imifuka y’ibirayi? Biriya se birasanzwe mu Bwongereza? Niba batarabibonye se ntabwo babonye aho abari baherekeje Perezida Kagame basakwaga kugeza no mu myenda y’imbere? Ahubwo se mwabwirwa n’iki ko na ba Mushikiwabo n’abandi bo batasatswe bikomeye? Dore ko bimaze kumenyekana ko batagenzwa na kamwe, ubundi se abantu bagiye gushyigikira Perezida wabo bagenda bitwaje imitarimba n’ibyuma by’iki?

    Ibi birerekana ko uwahekwaga agiye kwigenza ahubwo mwitege ikigiye gukurikira, erega BBC siyo ifite televiziyo gusa reka n’abandi baze basohore izabo urebe ngo rurahana inkoyoyo.

    Mama se bariya bana noneho bazahita bareka ishuri bajye birirwa mu mihanda, abandika amabaruwa bo bazaruha naho abadepite n’abasenateri bajye bahora basabira gucirwa urwa pilato abazategura ibiganiro bose ndetse n’abazabigaragaramo batanga ubuhamya?

    Ese uretse kuvuga gusa babona barusha imbaraga ibikomerezwa nka Tony Blair n’abandi bitabajwe bikanga bikaba iby’ubusa? Ko binavugwa ko n’agasenti gatubutse kageragejwe ariko bikaba nko kugosorera mu rucaca ra?

    Leta y’u Rwanda nk’uko mubizi mu buhanga bwayo bwo gukina ikinamico yabanje ishora abana mu mihanda ariko kuri gahunda nyine bizwi ko bariburangirize ku nzu y’inteko ishingamategeko kugirango abadepite n’abasenateri  babone urwitwazo rwo gufunga BBC muri FM babanje kwicisha hirya no hino no kwiraza i Nyanza ngo barasuzuma icyo ibiganiro bya BBC bimariye abanyarwanda n’ibindi..

    Ben Barugahare

    The Rwandan

    Email: [email protected]