Rwanda: Ubutumwa bwa Victoire Ingabire ku banyarwanda – Umwaka mushya muhire wa 2016

Banyarwanda, Banyarwandakazi, Bavandimwe ,

Muli iki gihe turangiza umwaka wa 2015, mu izina ryanjye no mu izina ry’ishyaka nkuriye ali ryo FDU- Inkingi y’amahoro, ubusabane mu banyarwanda na demokarasi, nishimiye kubaramutsa no kubifuliza amahoro n’amahirwe  mu mwaka mushya wa 2016.   Muzagire ubuzima buzira umuze, muhinge mweze, muryame musinzire nta ntugunda, mwidagadure nta nkomyi, ari umuto ari umukuru yubahwe kubera ubumuntu bwe nuko ari ishusho y’Imana.

Aho mbohewe muli gereza ya Kigali, hamwe na begenzi banjye baharanira demokarasi n’umbwiyunge nyakuri mu byanyarwanda,  ntabwo mpwema kubatekereza, gutekereza icyakorwa kugirango abanyarwanda tureke kuba ba ruvumwa barangwa ko kwicana dupfa ubutegetsi, kwitwa ba gashozantambara mu karere dutuyemo.

Mfite icyizere ko tuzagera igihe buri munyarwanda avuga ataniganwa ijambo, n’iyo yaba avuga ibitandukanye n’ibyo ubutegetsi buvuga, aho yumva ko ikimuha agaciro ali ibikorwa bye byiza n’icyo ashoboye gukora, atari ukugira ingufu zo gucecekesha abandi akoresheje ubwoko cyangwa akarere avukamo, cyangwa umwanya afite, umuryango avukamo cyangwa ubukire afite. Umwicanyi akitwa umwicanyi, umuntu mwiza akaba umuntu mwiza tutabanje kureba ubwoko aturukamo, agahinda ka buli wese kakumvikana, kagahabwa agaciro tutarebye ubwoko cyangwa umuryango umuntu avukamo.  Ubutabera bukarengera buli wese nta kurobanura.

Ikimpa icyizere ko bizashoboka, ni uko nemera ubushobozi, umurava n’impano nyinshi Imana yaduhaye. Kandi nzi neza ko abanyarwanda benshi bashaka amahoro n’ubusabane hagati yabo no hagati y’abaturanyi babo; ko nta shiti abenshi bafite uwo mugambi, babishatse  batsinda abake babi babangangamiye inyungu za buli munyarwanda. Dukoreye hamwe, abahutu beza, abatutsi beza n’abatwa beza , tugakoresha impano nyinshi Imana yaduhaye ntacyo tutashobora; Dufite abantu beza benshi mu bwoko bwose, dufite kandi abantu babi mu bwoko bwose, dufite amahirwe ko ali bake. Ariko nk’ukwo Martin Luther King yabivuze n’abandi “ ikica ibintu ntabwo ali ibikorwa by’abantu bake babi, ahubwo ni ukubera ko abantu benshi beza barebera abagira nabi ”.

Banyarwanda banyarwandakazi bavandimwe ,

Hashize iminsi mike muvuye muli Referendum yateguwe n’ishyaka FPR Inkotanyi kugirango bakuremo imbogamizi zabuza Nyakubahwa Prezida Paul Kagame kuyobora igihugu kugeza igihe ashakiye cyangwa ishyaka FPR rishakiye. Uko byagenze bibara umupfu, kuko muzi kundusha uko byabagendekeye kugirango mwemere uwo umushinga mwashyikirijwe na FPR.  Ariko, ntimucike intege kuko tuzi neza ko atari ubwa mbere haba mu Rwanda cyangwa ahandi, ishyaka cyangwa abategetsi bashaka kwikubira ubutegetsi bibaho;  icyakunze kugaragara ni uko bishira bigahinduka. Icyo mw’ishyaka ryacu duharanira ni uko byahinduka nta maraso amenetse nkuko bikunze kuba mu Rwanda kuva igihe cy’Ubwami kugeza aya magingo. Ukuri , turi kumwe n’Imana , dukorera twese hamwe, ntawe uzaduhagarika.

Tuzi neza ko imwe mu mpamvu zatanzwe zo guhindura itegeko nshinga byaba ari ukubera ibyiza Nyakubahwa Prezida yagejejeje ku banyarwanda. Nta gushindikanya ko hari abantu bake koko Leta yagejeje kuli byinshi, bakaba banasanga guhindura ubutegetsi bukava mu nzara za FPR byaba ari ukububikira amasahani yabo.  Ariko munazi ko abenshi ari abapunguza umukandara buli munsi.

Nyakubahwa Prezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko abahaye “cadeau” ya Noheli yuko atavuze oya ku byo bamusabye byo kongera kwiyamamaza, simusabye ngo amfungure, jyewe mwisabiye ko kuri ubu bunani, yaha “cadeau”  abaturarwanda ibikurikira, kandi arabishoboye, akaba ali nacyo bavuga ko bamukundira .

1. Ubutabera: Nibugere kuli bose cyane cyane abatishoboye, n’abakene. Birazwi ko ibiciro by’amagarama yo gutanga ikirego  m’urukiko byikubye inshuro 10 , abanyarwanda 36% bifuzaga gutanga ikirego ntibashobore kubikora nkuko  Rapport ya Transparency Rwanda ibivuga.

2. Ubuvuzi:  abaturage nibareke kwicwa urubozo kubera mutuel.

Abategetsi nibareke guhohotera abatishoboye, batakigira urwara rwo kwishima; barakubitwa, bamwe kugeza igihe baviriyemo umwuka,  barafungirwa mubiro by’uturere, barabuzwa kurema isoko cyangwa bagahatirwa kugurisha utwabo kugirango batange mutuel.

Ikindi kandi Leta niyishyure ibitaro bitagishobora gufasha abaturage kubera ko Leta itabishyuye  amafaranga ya mutuel, hamwe akaba agera kuri 55 million.

3. Uburezi. agaciro k’inyigisho nikazamurwe kandi umwana w’umukene arangize amashuli.

Abayobozi banyuranye mu gihugu cyacu bemera ko abanyeshuri basohoka muri kaminuza zo mu Rwanda nta bumenyi buhagije baba bafite bwatuma bashobora kwiga imishinga minini nko mu by’amashanyarazi, ubuhinzi na za mines. Ibi ko aribyo bituma Leta ikoresha abanyamahanga batwara amafaranga menshi igihugu. Agaciro n’ishema ryacu bizava he?

Leta niyerekane uko izarangiza ikibazo cy’abana benshi bava mu mashuri kubera ubukene buri kugenda bwiyongera mu miryango imwe nimwe nk’uko byagaragajwe n’imwe mu miryango ifasha leta gukora igenamigambi na statistiques.

4. Ubushomeri bw’abasore n’inkumi. Nihajyeho gahunda ihamye yo gukemura icyo kibazo cy’ubushomeri bw’urubyiruko.

Imibare yerekana ko 42% babasore n’inkumi ari abashomeri cyangwa bakora imirimo itagira aho ihuriye n’ibyo bize. Urugero n’abasore barangije kaminuza icyiciro cya kabili  bikorera amakara kugirango babone icyo kurarira.

5. Ubuhinzi: Leta nikureho urujijo kandi ihagarike ibikorwa bikenesha abaturage.

Abahinzi barinubira ko umusaruro w’ibigoli na karoti udafite isoko, nyamara ministeri y’ubucuruzi ikavuga ko igura ibigori hanze kubera ko bidahagije mu Rwanda. Abaturage nibamenye ukuli.

Ikindi abahinzi b’imyumbati, urutoki baravuga ko imbuto z’indobanure bahawe zirwaye bikaba byarateye uburwayi bwa kabore na kirabiranya. Ubukene ni bwose. Muli ubwo bukene mutuel izava he? Amafaranga y’amashuli azava he? Abafata inguzanyo muri za banki ntibazashobora kwishyura, ifaranga rizava he ryo kugura icyo barya kubera ko babujijwe guhinga ibyo leta idashaka?

6. Ubukungu

i. Leta niyongere umushahara w’abakozi.

Ishyirahamwe rya za “syndicats” z’abakozi mu Rwanda ryatangaje ko 62% ry’abakozi bahembwa 50.000frw. Kubera ko ibiciro ku masoko bizamuka buri munsi kandi babazwa byinshi, nka minerval y’umwana umwe ntabwo iri hasi ya 65.000Frw, ntibagishobora no kugura ibiryo bihagije. Biragaragara ko ntakubaza umusaruro umuntu wa buraye uba muke.

ii.  Guhahirana: leta nifashe vuba na bwangu abaturage bo mu majyepfo n’amajyaruguru guhahirana

Umuhanda uhuza akarere k’amajyaruguru – uburengerazuba – amajyepfo, ugatuma haba ubuhahirane hagati ya Vunga – Ngororero – Ruhango, ntugikoreshwa kubera ko ikiraro cyo kumugezi wa Rubagabaga cyacitse ubu hashize imyaka irenga ibiri. Abaturage bahora batabaza kuko abenshi bari bafite amamodoka b’abacuruzi, ubucuruzi bwarahagaze n’ibiciro bikomeje kwiyongera kuko baca inzira ndende.

iii.  Abakozi badahembwa

Hafi mu gihugu hose haravugwa ba rwiyemezamirimo bapatanye kubaka ibyumba by’amashuri ya “9 years’ basis school” hashize imyaka irenga itatu leta itabishyura, nabo ntibishyure abo bakoresha. Ibi bikaba byarakenesheje abaturage. Nyakubahwa Prezida Kagame natabare aba baturage.

iv.  Amashanyarazi:  Gufasha abacuruzi bato kubona amashanyarazi buli gihe.

Vision 2020 harimo ko abanyarwanda bazaba bafite amazi 100%. Ubu ngubu 20% nibo bonyine bayafite. Abayafite nabo ahora acikagurika kuburyo bitangiye gukenesha abacuruzi baciriritse, ibicuruzwa byabo byangizwa nicikagurika ry’amashanyarazi. Leta nitabare.

v.    Ruswa: Leta niyishyuze ibikomerezwa birigisa akayabo k’amafaranga yagombaga kujya muli “services” zifasha abaturage.

Urebye imibare itangazwa n’umugenzuzi w’imari ya leta usanga amafaranga anyerezwa mu isanduku ya leta agenda yiyongera uko umwaka utashye: 2011-2012 hanyerejwe miliyoni 800 ; 2012-2013 hanyerejwe miriyari imwe ; 2013-2014 hanyerejwe miriyari imwe na miliyoni 500. Ikibazo abanyarwanda dufite kugeza ubu,  usanga abafatwa ari abatwaye atarenze na miliyoni, ibihangange ntawe ubikoraho.

Abaturage hirya no hino mu gihugu bavuga ko ntawe baha inka adatanze nibura 5000frw. Umuvunyi mukuru aherutse gutangaza ko 50% y’amafaranga agenewe gushyirwa mu mushinga yo gufasha abakene ajya mu mifuka y’abayobozi.

Nyakubahwa Prezida wa Republika ufite inzego nyinshi zikulikirana cyangwa zagombye gukulikirana ibi bintu, ufite kandi ubushobozi bwo kubikora, ndizera ko muzashobora kurangiza cyangwa kuzaba muli hafi kurangiza ibi bibazo by’abaturage.

Banyarwanda , banyarwandakazi, basangirangendo mu guharanira demokarasi n’ubwiyunge , n’igihugu kigendera ku mategeko, nongeye kubifuriza umwaka mushya muhire. Dufatanye kandi gushimira Imana, tunayisaba kuturinda ikibi cyose aho cyaturuka aho ari ho hose.  Turi kumwe nayo ninde waduhangara?

Murakarama.

Victoire Ingabire Umuhoza

Prezidante wa FDU-Inkingi

Kigali 31 Ukuboza  2015