Rwanda-Uganda: Bumvikanye kureka ‘gusebanya’ mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Inama y’intumwa z’ubutegetsi bw’u Rwanda na Uganda yari iteraniye i Kigali mu ngingo zirindwi yemeranyijweho harimo ko impande zombi zihagarika ‘propaganda mbi’ mu itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.

Intumwa za Uganda zari ziyobowe na minisitiri Sam Kutesa zemeye ko Uganda izagenzura urutonde rw’abantu bagera kuri 200 bahawe n’u Rwanda bafungiye muri Uganda.

Uruhande rwa Uganda ruvuga ko ruzagenzura iby’abo bantu, abafunze nta bimenyetso by’ibyaha bakarekurwa, abafite ibyo bashinjwa bakagezwa imbere y’ubutabera.

Ingingo ya gatanu(5) y’ibyo izi ntumwa zumvikanyeho ni “guhagarika propaganda isesereza urundi ruhande mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga”.

Muri iki gihe ibi bihugu bishyamiranye, ibitangazamakuru bibogamiye kuri Leta hamwe n’imbuga nkoranyambaga byarifashishijwe mu gusebya no kuvuga nabi ubutegetsi cyangwa abategetsi b’urundi.

Ku ngingo yo gusubukura urujya n’uruza rw’ibintu n’abantu itegerejwe cyane n’abaturage b’ibihugu byombi, iyi nama yanzuye ko iyi ngingo izarebwaho nanone mu yindi nama nk’iyi.

Indi nama nk'iyi banzuye ko izabera i Kampala nyuma y'iminsi 30
Indi nama nk’iyi banzuye ko izabera i Kampala nyuma y’iminsi 30

Amb. Olivier Nduhungirehe wari uhagarariye intumwa z’u Rwanda yavuze ko nyuma y’iminsi 30 bazongera bagahura bakareba uko buri ruhande ruri gushyira mu ngiro ibyumvikanyweho.

Iyo ngingo ikaba nayo izongera gusuzumirwa mu nama ya kabiri izabera i Kampala mu minsi 30.

Usibye ba minisitiri b’ubutegetsi bw’igihugu b’impande zombi, iyi nama yanitabiriwe n’intumwa za Angola na DR Congo ibihugu biri guhuza impande zombi. 

Yitabiriwe kandi na Ambasaderi Joseph Okwet umuyobozi w’urwego rw’iperereza hanze ya Uganda na Maj. Gen. Joseph Nzabamwita umunyamabanga mukuru w’urwego rushinzwe iperereza mu Rwanda.

Inkuru ya Jean Claude Mwambutsa, umunyamakuru wa BBC Gahuza-Miryango i Kigali