Rwanda-Uganda: ibyavugiwe mu nama y’i Gatuna

Prezida Paul Kagame na Yoweri Museveni bahuriye i Gatuna itariki 21/02/2020
Prezida Paul Kagame na Yoweri Museveni bamaze umwaka urenga batarabana ryiza

Inama yo gutsura umubano hagati y’ibihugu bya Uganda n’u Rwanda yaberaga ku mupaka wa Gatuna irangiye hashyizwe umukono ku masezerano yo guhanahana inkozi z’ikibi.

Iyo nama yari iya gatatu yo ku rwego rwo hejuru hagati ya Prezida wa Uganda Yoweri Museveni, n’uw’u Rwanda Paul Kagame.

Iyi nama y’uyu munsi i Gatuna, cyo kimwe n’ebyiri zayibanjirije mu mwaka ushize no mu ntangiriro z’uyu mwaka zabereye i Luanda muri Angola, zatumijwe n’abakuru b’ibihugu bya Kongo na Angola mu ntego yo kumvikanisha u Rwanda na Uganda.

Nk’uko byagenze mu nama ebyiri ziheruka, ba Prezida João Lourenço wa Angola na Etienne Tshisekedi wa Kongo, bari bihari nk’abahuza.

Prezida Paul Kagame na Yoweri Museveni bashyize umukono ku masezerano yo guhanahana impfungwa, ikintu nyamukuru cyagezweho muri iyi nama.

Uganda yiyemeje gukora iperereza ku birego by’u Rwanda by’uko hari abarwanya icyo gihugu baba muri Uganda, iryo perereza rikaba ryarangiye mu kwezi kumwe.

Muri icyo gihe Uganda izahitia ishyirikiriza icyegeranyo akanama kazashingwa, nako gashyikirize ibyo kagezehouwo abo bakuru b’ibihugu bane.

Nyuma y’iminsi 45 hazaba iyindi nama izaba igamije kwiga uburyo hafungurwa umupaka wa Gatuna.

Kwitana ba mwana

Umubano hagati y’u Rwanda na Uganda umaze igihe kirenga umwaka warajemo igitotsi, kubera kutumvikana hagati y’ibi bihugu by’ibituranyi.

Pa Prezida Paul Kagame, Yoweri Museveni, João Lourenço na Etienne Tshisekedi i Gatuna itariki 21/02/2020
Prezida wa Angola João Lourenço (wa kabiri uvuye i buryo) na Etienne Tshisekedi wa Kongo (wa mbere uvuye i buryo) nibo bumvikanisha Uganda n’u Rwanda

U Rwanda rurega Uganda gufata no gufunga abanyarwanda nta cyaha kigaragara baregwa, kimwe no guha icumbi imitwe y’abarwanyi ifite umugambi wo gutera u Rwanda.

Uganda nayo prega u Rwanda kuba rwohereza ba maneko bagacengera mu nzego nyinshi z’icyo gihugu.

Uko kwitana ba mwana kwaje kuvamo ifungwa ry’imipaka byakozwe n’u Rwanda, leta y’icyo gihugu ihita inaburira abenegihugu bayo kudasubira muri Uganda ngo kuko “bahohoterwa”.

Gufunga uwo mupaka byagize ingaruka ku baturage baba hakurya no hakuno, kuko bakura amaramuko mu bikorwa bakorera hakurya no hakuno y’umupaka. Dore ko n’inzego z’umutekano mu Rwanda zimaze kurasa abaturage benshi b’abanyarwanda n’abanya Uganda zibashinja kwambuka umupaka mu buryo butemewe.