Rwanda: Umunyamakuru Bob Mugabe yabujijwe gusohoka mu gihugu!

Yanditswe na Ben Barugahare

Nk’uko yabitangaje ku rukuta rwe rwa facebook umunyamakuru Bob Mugabe aravuga ko yabujijwe gusohoka mu gihugu ngo hari iperereza rikimukorwaho kuva mu 2016!

Nk’uko Umunyamakuru Bob Mugabe yakomeje abivuga ngo inzego za Police zamuherekeje mu modoka zimugeza iwe nyuma yo kwangirwa kujya mu mahanga.

Mbere yo kwangirwa gusohoka mu gihugu umunyamakuru Bob Mugabe yari yanditse ku rubuga rwa Facebook ko inzego z’abinjira n’abasohoka mu gihugu yazeretse urwandiko rw’inzira (passport) n’itike y’indege, ariko izo nzego ngo zamusabye kwerekana n’irangamuntu yo yari ayifite, n’ikarita y’akazi ariko yo yavuze ko atajya ayigendana iyo agiye mu mahanga. Mbese bari basigaje kumwaka Mitiweli cyangwa ikarita ya Batisimu!

Ibyo byangombwa byose ngo inzego z’abinjira n’abasohoka zarabijyanye zimubwira ko ategereza!

Byarangiye Police imusubije iwe ngo aracyakorwaho iperereza ryatangiye mu 2016 rigikomeje n’ubu ngubu!

Amakuru The Rwandan yabonye avuga ko umunyamakuru Bob Mugabe yari yerekeje ku mugabane w’u Burayi ariko ntabwo twashoboye kumenya igihugu yari yerekejemo cyangwa impamvu y’urugendo rwe.

Umunyamakuru Bob Mugabe n’ubwo hari abavuga ko ari maneko ukorera Gen James Kabarebe, ni umwe mu banyamakuru b’abanyarwanda bari mu gihugu badatinya kuvuga ibyo batekereza.