Rwanda: Umunyamakuru John Ndabarasa amaze ibyumweru 3 aburiwe irengero

Umunyamakuru John Ndabarasa wigeze kuburirwa irengero

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) ruravuga ko umuryango w’umunyamakuru John Ndabarasa wayoboraga Sana Radio warumenyesheje ko babuze umuntu wabo, bakamushaka bagaheba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC, Mugisha Emmanuel, kuwa 26 Kanama 2016, yabwiye Izubarirashe.rw ko iki kibazo RMC yakimenyesheje urwego rwa polisi rushinzwe kugenza ibyaha (CID).

Mugisha avuga ko CID yabasabye gusobanura icyo kibazo mu nyandiko, bakaba bari kubikora.

Ati “Twarabimenye tubimenyesha polisi muri CID batubwira ko ari amakuru mashyashya bumvise, y’uko bagiye gukora iperereza ariko ko tugomba gukora a formal request (kubisaba mu nyandiko), ni byo twarimo n’umwe mu bagize umuryango wa Ndabarasa waduhaye ayo makuru kugira ngo badufashe kubikurikirana…”

Ntiturabasha kuvugana n’abo mu muryango wa Ndabarasa.

SP Ndushabandi Jean Marie Vianney ukora mu biro by’umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’Igihugu yabwiye Izubarirashe.rw ko umuryango wa Ndabarasa ugomba kugeza iki kibazo kuri sitasiyo ya polisi iwegereye.

Ati “Ababyeyi be se cyangwa umuryango we bajye gutanga ikirego kuri sitasiyo ya polisi ibegereye, kugira ngo hakorwe iperereza, ashakishwe. Ubundi iyo ari umuntu wabuze mu muryango tutitaye ku cyo yaba akora umuryango we ujya gutanga ikirego kuri polisi.”

Kagame Manzi Justin wahawe kuyobora Sana Radio nyuma y’aho Ndabarasa aburiwe irengero, aravuga ko aheruka kumuca iryera kuwa 7 Kanama 2016, bakaba barabuze aho bamushakira kuva icyo gihe.

Avuga ko ubusanzwe bakoranaga ikiganiro cya mu gitondo. Tariki 8 yaje mu kiganiro abura Ndabarasa, agikora wenyine, bukeye Ndabarasa amuhamagara amusaba kumusanga kwa Rubangura ngo aramukeneye mu buryo bwihutirwa.

Manzi yabwiye Izubarirashe.rw ko atashoboye gusanga Ndabarasa kwa Rubangura kubera akazi kenshi yari afite, bapanga ko baza kubonana nimugoroba, nimugoroba yakira ubutumwa bwa Ndabarasa amumenyesha ko yagiye i Kampala.

Avuga ko kuva icyo gihe atabasha kumubona no kuri telefoni, akaba yibaza impamvu atagarutse nk’ejo kandi yari yamubwiye muri ubwo butumwa ko agaruka bukeye.

Abo mu muryango wa Ndabarasa ngo bamubaza aho ari akabura icyo abasubiza, kuko Ndabarasa ngo yari yarababwiye ko nibajya bamubura bajya babaza Manzi kuko yari inshuti ye ya hafi cyane.

Source: izuba rirashe