Rwanda: umutegetsi w’umunyagitugu ashobora ate guhindura imitekerereze y’umunyabwenge?

Dr Jean Damascène Bizimana

Iyi nyandiko yasohotse mu kinyamakuru Veritas kuri 07/05/2019. Ni ibarwa ya Dimitri LUKIC-GONFRIER, inshuti ya Jean Damascène Bizimana, yamwandikiye kuri 31/04/2019.Dore ibyo Dimitri Lukic Gonfrier, ukomoka mu gihugu cya Serbiya, yandikiye Jean Damascène Bizimana biganye i Toulouse mu Bufaransa:

Muvandimwe Jean Damascène Bizimana, Umunyamabanga mukuru wa CNLG,

Mbanje kukuramutsa mbikuye ku mutima!

Nategereje igisubizo ku ibarwa nakwandikiye igihe mwiteguraga kwibuka ku nshuro ya 25, ariko ndaheba. Byanteye kwibaza, ariko ntibyantangaje kubera ahantu n’ibihe (environnement) ukoreramo muri iki gihe. Ndizera ko iyo uguma mu Bufaransa wari gukomeza kuba wawundi namenye ku ntebe y’ishuri. Mbere yo kukwandikira nabanje gushidikanya no kwibaza ibibazo byinshi, ariko nyuma niyemeje kukubwira ibyo mbona bidasobanutse kuri wowe. Wowe munyabwenge twasangiye ubumenyi, gushyira mu gaciro, gusesengura, gushishoza no kutabogama; wowe Munyarwanda washenguwe n’agahinda ko kubura abawe, inshuti zawe z’Abatutsi, ariko cyane abo mu muryango wawe w’Abahutu, bishoboka bite ko wagera aho kwibagirwa iby’ingenzi amategeko ashingiyeho?

Namenye bimwe mu byaranze amateka y’igihugu cy’u Rwanda, mbikesha wowe. Wadusobanuriye amahano yagwiriye u Rwanda igihe wakoraga ubushakashatsi utegura impamyabushobozi y’ikirenga mu by’amategeko mpuzamahanga, uyobowe na Mwalimu Jean Marie Crouzier.

Nshuti yanjye, uribuka, igihe wandikaga igitabo cyawe muri 2004, aya magambo y’ingirakamaro kandi yuzuye ubushishozi: “Byongeye, kubera ibyemezo byafashwe mu manza, Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rw’Arusha rukora akazi k’ingirakamaro mu bijyanye n’amahoro n’umutekano mu rwego mpuzamahanga. Ariko uru rukiko rwahuye n’ingorane mu nzego zarwo no gufata ibyemezo bibangamiye inyungu z’ubutabera.”

Mu byakemanzwe, watubwiye ko wababajwe, kandi nibyo, nuko ruriya rukiko rutaciriye imanza Abatutsi bo muri FPR batsembye Abahutu, ndetse rukananga gukora iperereza ku ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana, ihanurwa ryategetswe na Perezida Kagame.

Mbese hagati aho byakungendecyeye bite mumyumvire yawe?

Mbere wagayaga abanyabwenge b’Abanyafrika bize i Burayi na Amerika ariko nyuma ntishobore gukoresha ubumenyi n’ubumenyi-ngiro byabo ngo bateze imbere ibihugu byabo; none ubu urakora kimwe nabo, ndetse urakora bibi kurushaho kuko watatiye amategeko ukora ibinyuranije nayo!

Reka twigarukire ka mateka yawe yakuranze.

Wabaye imfubyi ukiri muto cyane. Igihe wabitubwiraga, byagaragaraga ko uvugisha ukuri n’agahinda kenshi; natwe byaratubabaje cyane kugeza naho kurira. Ntabwo nzi niba uri Umuhutu cyangwa Umututsi, ariko ndibuka ko warezwe mu muryango w’Abahutu. Kwibuka ibi ningombwa. Wonkejwe n’umubyeyi w’Umuhutukazi. Uwo muryango utagereranwa warakureze, wakujyanye mu ishuri, urakubaka ukugira icyo uri cyo ubungubu. Ndizera ko wawurwanyeho, ukawurinda urwango n’umujinya w’abahezanguni b’Abatutsi.

Nyuma wakomeje kubana n’inshuti zawe z’Abahutu. Watubwiraga uwitwa Alexis Twagirayezu, icyo gihe wari Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Igenamigambi ndetse n’umuyoboke w’Ishyaka rya Habyarimana. Usibye no kuba inshuti yawe, Alexis Twagirayezu yaje no kuba muramu wawe. Ubwo rero warongoye Umuhutukazi, kandi sobukwe Twagirayezu, wari umwe mu bayoboke b’imena ba MDR Parmehutu, yarafatanije n’abandi mu kuvana Abatutsi ku ngoma no kubirukana mu gihugu. Kuri wowe, byarumvikanaga icyo gihe ko Abahutu bigobotora ingoma y’igitugu y’ubwami bw’Abatutsi. Ndibuka akababaro kawe igihe wamenyaga ko Alexis Twagirayezu yari yishwe kuri 06/04/1994, nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Perezida. Nyuma yaho watubwiye ko uzi uwamwishe, ariwe Karenzi Karake, wayoboraga Batayo ya FPR yari ifite ikicaro cyayo muri Hoteli Méridien! Wabwiraga umuhisi n’umugenzi ko uzamuhorera. Waba ubigeze hehe?

Igihe watuganirizaga ibijyanye n’intambara mu gihugu cyawe, watubwiraga ko hari Abahutu b’imfura n’Abahutu b’abicanyi, harimo abaciriwe imanza. Ntabwo wiyumvishaga ukuntu ubutabera mpuzamahanga bwafunze amaso ku bicanyi ba FPR b’Abatutsi. Kuri ubu bwicanyi, igihugu cyanjye cya Serbiya cyatangwagaho urugero. Muri iki gihe nagize ubwoba budasanzwe menye ko abo bicanyi bakugize umwe mu babo, ko ubakorera. Urabona ibi bitababaje ku muntu waminuje? Bishoboka bite ko umunyabwenge nkawe watwarwa n’amafaranga n’ubutegetsi witaga ubw’abicanyi wamaganaga kubera ubuhezanguni bwabwo? Uzi neza nkanjye ko igihe kidasibanganya icyaha, cyane ikibasiye inyokomuntu!

Nshuti yanjye, ntabwo tuzibagirwa ukuntu wemeraga Perezida Pasteur Bizimungu w’Umuhutu kubera ubutwari bwe, urugamba rwo kubanisha Abahutu n’Abatutsi. Icyo gihe wamaganaga Paul Kagame n’ingengabitekerezo ye yo kwigira igitambo (victimaire) no kwihorera asagarira Abahutu yari yaragize abaturage bo mu rwego rwo hasi (seconde zone)! Kugeza magingo aya kandi Kagame ntarahindura politiki ye na gato! Ariko wowe wiyibagije ibyo wemeraga!

Muri ibi bihe, namenye ko Perezida wawe Pasteur Bizimungu washimagizaga yahagaritswe, Kagame akaba yaramwigijeyo. Wakoze iki? Watubwiraga kenshi abantu b’iwanyu i Gikongoro barimo inshuti zawe, nka Bernard Makuza wanengaga ubushobozi buke, ariko akaba yari afite umwanya wo hejuru muri Politiki. Watubwiraga ko icyo yagenderagaho ari uko yari mubyara wa Perezida Kagame. Ibi ntibigaragaza icyenewabo wamaganaga wivuye inyuma igihe wigaga muri Kaminuza. Ubwenge bwawe wabukoresheje iki?

Mbese amakuru ki ya muramu wawe Norbert Muhaturukundo wari superefe igihe cy’ubutegetsi bw’Abahutu? Ndizera ko mutacanye umubano. Naho se bite bya bishywa bawe b’Abahutu ko watubwiye ko wari ufite benshi? Bafata bate imihindukire yawe muri Politiki?

Reka turangirize ku mibare. Numvise ko ukoresha imibare mu kugaragaza jenoside yakorewe Abatutsi. Ariko rero nk’umunyamategeko, biroroshye kwerekana ko iyo jenoside ntawayihakana. Yarabaye bidasubirwaho.

Mbese aho imikorere yawe ntiyaba ipfobya jenoside? Charles Maurice yavuze ko ibintu byose bikabije birenze urugero bihinduka impfabusa. Mukomeje guhuzagurika mu mibare mukibagirwa ko ukuri kudahinduka.

Numvise ko, muri 1991, mu gihugu cyawe imibare y’abaturage yari iteye itya: Abahutu bari 6.467.958 (91.1%), Abatutsi bari 596.387, naho Abatwa bo bari 35.499 (0.5%).

Namenye kandi ko Ibuka na CNLG ubereye Umunyamabanga Mukuru, babaruye mu rwego rw’igihugu, Abatutsi 1.685.784 bishwe kandi Abatutsi bose hamwe bari 596 387 dukurikije imibare y’umuryango udaharanira inyungu w’Abanyamerika USAID. Ese birashoboka ko hashobora kwicwa abarenze umubare w’abariho? Nsobanulira mucuti wanjye?

Mfite utubazo tubiri nifuza ko unsobanulira:

1° Ushobora gusobanura ute ko iki kinyuranyo ari cyo : 596 387 – 800 000 = 400 000?

2° Umuryango wawe CNLG, Ishyirahamwe IBUKA na Leta y’u Rwanda babaruye abantu 1 685 784 bishwe. Abo bishwe ni bande kuko wemeza ko Abahutu n’Abatwa batapfuye (nubwo binyuranije nibyo wemezaga mbere)?

Pierre DAC yaravuze ati : « Amategeko ahana ntavuga ko umuntu afite uburenganzira bwo gukora ibyaha»

Muvandimwe, si ngombwa kukwibutsa ko mu bujyanye n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, aho akababaro k’uwiciwe karenze ukwemera, birahagije kurega kugirango ukuri k’uwareze gutsinde, ariko ku gihe gito!

Nshuti yanjye Jean Damascène, nkwifurije urugendo rwiza; ukore uko ushoboye ntuzatwarwe n’inkubi y’umuyaga kandi ugarukire vuba amategeko remezo.


Byanditswe mu gifaransa na Dimitri LUKIC-GONFRIER/veritasinfo

http://www.veritasinfo.fr/2019/05/rwanda-comment-un-dictateur-peut-il-corrompre-l-intelligence-a-ce-point.html