Rwanda : Umutwe rukumbi wo kubohora abanyarwanda ingoyi ya FPR

Banyarwanda, banyarwandakazi,

Umwami Paul Kagame na FPR bakomeje ingoyi iteye ubwoba ariko ikomeza guhitana imbaga.

Nyuma y’aho itegekonshinga rihinduriwe ngo ryimakaze Kagame nk’umwami w’u Rwanda kugeza atanze, biragara ko uruvugiro rwa politiki rwafunzwe burundu, bityo icyizere cy’impinduka mu mahoro kikaba cyarayoyotse ku buryo inzira yo kurwanya Leta ku ngufu za gisirikare ariyo isigaye kugeragezwa kugeza igihe Leta yumviye ko ifite inyungu mu kuganira n’abandi banyarwanda batavuga rumwe n’ayo ku miyoborerere y ‘igihugu cyangwa kugeza igihe Leta ihirimiye mu gihe yaba ikomeje kunangira kwicarana n’abandi ngo ibibazo bya politiki bihari bibonerwe umuti.

Muri urwo rwego, amashyaka yose ya ” opozisiyo” (atavuga rumwe na Leta) akorera mu buhungiro akwiye kuvaho akazagaruka dufite igihugu.

Ntabwo twatsinda intambara y’umuheto turwana n’iya demokarasi y’amashyaka menshi nta n’igihugu dufite. Biri no mu mpavu zatumye Leta y’u Rwanda itsindwa intambara muri 1994. Harimo gukorwa amakosa nk’ay’icyo gihe . Ipiganwa rya politiki mu mashyaka ari mu buhungiro ritambamira bikomeye gahunda zo guhuza ingufu ngo impinduka ishoboke mu gihugu.

Niyo mpamvu nsanga, amashyaka ya politiki ari mu buhungiro yari akwiye guhagarara hagashyirwaho umutwe rukumbi w’abiyemeje gushyira imbaraga hamwe ngo babohore abanyarwanda. Amashyaka ya politiki yazongera gukora nyuma yo kubohoza igihugu.

Mbaye mbashimiye kwitabira iyi mpuruza.

Ibikerezo byanyu mwabingezaho kuri email: [email protected]