Rwanda: Umuvugizi wa FDU-Inkingi yishwe!

Nyakwigendera Anselme Mutuyimana (iburyo wambaye ishati itukura) yari umuvugizi wa FDU-Inkingi mu Rwanda

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan ava i Kigali aravuga ko Bwana Anselme Mutuyimana wari umuvugizi w’ishyaka FDU-Inkingi mu Rwanda yishwe.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo abaturage batuye hafi ya Gishwati nibo babonye umurambo we muri iki gitondo cyo ku wa gatandatu tariki ya 09 Werurwe 2019.

Nk’uko The Rwandan yabitangarijwe na Visi Perezida wa kabiri wa FDU-Inkingi, Bwana Justin Bahunga, ngo Nyakwigendera Anselme Mutuyimana yari yakoreye urugendo iwabo mu karere ka Rutsiro mu ntara y’Uburengerazuba aho yari yagiye gusura mushiki we ndetse na Se wari urwaye. Ku munsi w’ejo ku wa gatanu tariki ya 8 Werurwe 2019 akaba yari yavuganye na Bwana Justin Bahunga ahagana nyuma ya saa sita. Bikaba bikekwa ko yishwe mu masaha ya nimugoroba cyangwa mu ijoro ryo ku wa gataun rishyira ku wa gatandatu.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona avuga ko abaturage begereye Gishwati bashoboye kubona umurambo we bavuga ko nta gikomere yari afite ashobora kuba yishwe anizwe bakanemeza ko hari imodoka y’ivatiri y’umweru babonye mu ijoro ryakeye hafi y’aho umurambo wasanzwe.

Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda n’inzego zishinzwe umutekano ntakiratangazwa kuri uru rupfu. Umurambo wa Nyakwigendera ukaba wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2019 Perezida Kagame mu kiganiro yatanze mu mwiherero wa 16 w’abayobozi urimo kubera mu kilo cya gisirikare cy’i Gabiro yavuze ku bwicanyi aregwa we na Leta ye


1 COMMENT

Comments are closed.