Rwanda: Undi muyoboke wa FDU-Inkingi yishwe.

Nyakwigendera Dusabumuremyi Syldio

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu mugoroba wo ku wa mbere tariki ya 23 Nzeli 2019 ava mu ishyaka FDU-Inkingi ritaremererwa gukorera mu Rwanda aravuga ko umuhuzabikorwa rwaryo mu rwego rw’igihugu yishwe.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo Nyakwigendera Dusabumuremyi Syldio yatewe ibyuma n’abantu babiri bari kuri moto bamusanze aho yakoreraga ku bitaro mu karere ka Muhanga ahita yitaba Imana.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona avuga ko byabaye kuri uyu wa mbere tariki 23 Nyakanga 2019 ahagana mu ma saa tatu y’ijoro.

Nyakwigendera Dusabumuremyi Syldio ni umuyoboke wa 4 wa FDU-Inkingi mu gihe kitarenze umwaka Madame Victoire Ingabire Umuhoza amaze afunguwe. Aje akurikira Anselme Mutuyimana wishwe n’abandi babiri baburiwe irengero ari bo: Eugène Ndereyimana na Boniface Twagilimana.

Victoire Ingabire, umukuru w’ishyaka FDU-Inkingi akoresheje urubuga rwa Twitter yavuze ko nyuma y’impfu z’abayoboke be zitigeze zisobanuka nta cyizere afite ko urupfu rwa Dusabumuremyi Syldio rwo ruzashobora gusobanuka.

Nyakwigendera Dusabumuremyi Syldio asize umugore n’abana 2.

Imana imuhe iruhuko ridashira!