Rwanda: Urubanza rwa Kizito Mihigo na bagenzi be rwasubitswe!

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko urubanza rw’umuhanzi Kizito Mihigo na bagenzi be rwatangiye uyu munsi ku wa mbere tariki ya 21 Mata 2014 ahagana mu ma saa munani mu rukiko rw’ibanze rwa Kacyiru ruri i Kibagabaga rwasubitswe rukimurirwa ku wa kane tariki ya 24 Mata 2014.

Mbere y’uko urubanza rutangira aho urubanza rwabereye hari abantu benshi barimo abaturage n’abanyamakuru ku buryo inzu y’urukiko yari yakubise iruzura ndetse abantu benshi baguma hanze ntibashobora kwinjira bamwe bakurikiranira urubanza mu madirishya, ku buryo umucamanza yavuze ko urubanza nirwongera gusubukurwa ubutaha rushobora kubera ahantu hanini kugirango abifuza kurukurikirana bose barukurikirane.

Abenshi mubitabiriye urubanza bagaragaje ko bashyigikiye Kizito Mihigo ku buryo batanatinye no kubigaragaza mbere y'urubanza na nyuma y'urubanza igihe yari asubijwe aho afungiye aho bamwe bamusezeragaho bamupepera cyane.
Abenshi mubitabiriye urubanza bagaragaje ko bashyigikiye Kizito Mihigo ku buryo batanatinye no kubigaragaza mbere y’urubanza na nyuma y’urubanza igihe yari asubijwe aho afungiye aho bamwe bamusezeragaho bamupepera cyane.

Inteko y’abacamanza yari iyobowe na Gasana Jean Damascène naho ubushinjacyaha bwari buhagarariwe Budengeri Boniface.

Urubanza rwatangiye abaregwa basomerwa imyirondoro yabo ndetse n’ibyaha baregwa, ibyo byaha ngo ni ibi: kugirira nabi ubutegetsi buriho no kugirira nabi umukuru w’igihugu, ubufatanyacyaha mu bikorwa by’iterabwoba, ubugambanyi kuri Kizito Mihigo by’umwihariko, gucura umugambi wo kwica…

Agnès Niyibizi, Kizito Mihigo, Jean Paul Dukuzumuremyi na Cassien Ntamuhanga mu rukiko kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Mata 2014
Agnès Niyibizi, Kizito Mihigo, Jean Paul Dukuzumuremyi na Cassien Ntamuhanga mu rukiko rw’ibanze rwa Kacyiru kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Mata 2014.

Kizito Mihigo wabanje gusamerwa ibyo aregwa ibyo byaha arabyemera byose ariko agasaba igihe cyo gushaka umwunganira mu rubanza kingana n’icyumweru kimwe.

Abandi bareganwa na Kizito Mihigo ari bo: umunyamakuru Cassien Ntamuhanga, Jean Paul Dukuzumuremyi na Agnès Niyibizi bo bemeye bimwe mu byo baregwa ibindi barabihakana. Agnès Niyibizi na Jean Paul Dukuzumuremyi bo bavuze ko baziburanira

Ubundi uyu munsi hari kuburanishwa ibijyanye n’ifungwa cyangwa ifungurwa by’agateganyo.

Abacamanza basubitse urubanza barwimurira ku wa kane tariki ya 24 Mata 2014 kugira ngo abaregwa babanze babone ababunganira mu rubanza.

Ubwanditsi

The Rwandan