RWANDA : URUBANZA RWA Mme NGULINZIRA Florida N’ABABILIGI RUGEZE HE?

Kuwa kane, 08/03/2018 (umunsi wa kabiri)

Uru rubanza rugeze mu urukiko rw’ubujurire bwa Buruseli mu Bubiligi. Igihugu cy’u bubiligi hamwe n’abasilikare batatu bakuru b’ababiligi : abacolonel babiri Luc Marchal na Joseph Dewez, hamwe na nyakwigendera kapitene Luc Lemaire, bararegwa urupfu rw’abantu ngo bagera ku bihumbi bibiri (2000 peronnes) baguye mu kigo cy’ishuli ry’imyuga ETO yo ku kicukiro i kigali mu Rwanda ku itariki ya 11/04/1994, Ngulinzira Boniface wigeze kuba Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda akaba nawe yarahaguye. Bikaba bisobanura impamvu umudamu we Florida ari mu batanze ikirego.

Uyu munsi kuwa kane tariki ya 08/03/2018, Ikondera libre ryanyarukiyeyo. Ni mu mugi wa Buruseli mu Bubiligi, place poelart, mu cyumba numéro 020 cy’ingoro y’ubutabera.

Ngera mu cyumba cy’iburanisha, nasanze cyuzuye, uretse ko ari gito ; abari benshi ni abazungu. Mme Florida yari ahari n’abunganize n’abandi bamuherekeje, bicaye k’uruhande rumwe. K’urundi ruhande hari abasilikare baregwa, ndetse n’abunganizi babo, n’ababaherekeje. Abandi ni abari baje gukurikira uko byagenze mu rwa gasabo muri kiriya gihe cy’icuraburindi.

Mpagera, umwunganizi wa colonnel Luc Marchal na Joseph Dewez Maitre Gilles Vanderbeck niwe wari utahiwe kugaragaza ubwere bw’abo yunganira ; ubwo hari hamaze kuvuga uwunganira Leta y’ububiligi, dore ko uruhande rw’abarega, bunganira Mme Ngulinzira na bagenzi be bari barahawe umwanya kuya 02/03/2018.

Mu Ikubitiro, uyu Maitre Gilles Vanderbeck uburanira abasilikare b’ababiligi, yavuze ko n’ubwo ibyabaye bibabaje , ati ariko nyirabayazana ari ahandi hatari kuri Luc marchal, hatari kuri Joseph Dewez, hatari yewe no kuri nyakwigendera Luc Lemaire.

Avoka wa Luc marchal na Joseph Dewez niwe warangije iburanisha rya none, urubanza rukazakomeza kuwa kane w’igitaha kuya 15/03/2018.

Icyo nababwira ni uko bicye mu byo numvise none, uru rubanza abanyarwanda n’abandi bose bifuza kumenya urwuho abicanyi b’ingeri zose banyuzemo, bari bakwiye rwose kurukurikira.

None se koko iyo wumvise ko na za ngabo twumvaga ngo zirarinda amahoro, cyarakubise benshi bihina mu bugande ;

None se iyo Dallaire wari umukuru w’ingabo za loni abwira Kagame wari uyoboye imirwano ya FPR/Inkotanyi, ati uzi uburemere bw’icyemezo ufashe cyo kwirukana ingabo za loni kandi ubona abo bantu bugarijwe, Kagame agasubiza ngo « abo nabo bazabarirwe mu bitambo by’intsinzi » ;

None se uyu Luc marchal n’ingabo ze ngo intwaro bari basigaranye ntizirenze 30 ku ijana y’izari zikenewe ngo babae bashobora kugira uwo batabara;uretse ko ngo batari banabyemerewe ;

None se, wari uzi ko Luc Marchal ngo atari agifite itegeko ku basilikare bose ? urugero ngo ni nka ba bandi 10 bagiye muri parc y’akagera ;

None se, uyu Luc marchal na bagensi be, kuri iriya tariki mbi, ntibari bakigengwa na General Dallaire na Loni ?

Ubwo ahubwo hari abibaza impamvu atari LONI iregwa !

Mu bari muri urwo rubanza, na Bwana Ndagijimana Yohani Mariya Vianney yari ahari.

Namusabye ko yatwunganira.Aratangira atwibutsa amavu n’amavuko y’uru rubanza.