Rwanda: urubyiruko rw'abatutsi rurakangurirwa n'abayobozi kwanga abahutu!

Amakuru agera kuri The Rwandan iyakuye muri rumwe mu rubyiruko rw’abatutsi b’abacikacumu bibumbiye mu mashyirahamwe nka GEARG, AERG n’ayandi aravuga ko ubu bari mu gihirahiro kubera inama bamaze iminsi bakoreshejwe n’abayobozi b’igihugu.

Nk’uko abaduhaye amakuru bakomeza babivuga ngo mu minsi ishize urwo rubyiruko rurimo abakiri mu mashuri ndetse n’abarangije kwiga rwakoreshejwe inama na Ministre Francis Kaboneka, Lt Gen Fred Ibingira, Gen Jack Nziza (atarajya mu Bushinwa) n’abandi…

Muri iyo nama abo bayobozi bakanguriye urwo rubyiruko kwanga abahutu bivuye inyuma, basabwe kutagira inshuti z’abahutu, kudashakana nabo, kutagendana nabo, gukangurira bagenzi babo kudashakana nabo n’ibindi ngo byari biteye isoni kubyumva ku buryo benshi mu bari muri iyo nama batashye bumiwe!

Bamwe mu abari bari muri iriya nama
Aba bana bo mu Mbuto Fondation bamwe muri bo bari bari muri iriya nama

Umwe mu bari muri iyo nama yabwiye The Rwandan ko yibaza impamvu bamubuza kugirana imigenderanire n’abahutu nyamara ababikangurira bakaba bo bari kumwe muri Leta ndetse banakorana nabo hafi.

N’umujinya mwinshi uwo munyeshuri muri Kaminuza yagize ati: Niba bashaka ko tutazongera kuvugana n’abahutu nabo nibabanze birukana abo bakorana nabo nka ba Bampoliki na Rucagu nimbona babigenje batyo nanjye nta muhutu nzongera kuvugisha.

Ibikorwa by’ubukangurambaga (mobilisation) kuri aba bana no kubaneka ngo babamenye neza bikorwa na Major Mujaribu Janvier, akaba murumuna wa Protais Mitari na Tatien Ndorimana Miheto kwa nyinawabo. Abo muri GEARG bakaba bayobowe na Charles Habonimana. Guhuza ibikorwa byabo bikaba bikorwa na Lt Gen Ibingira na Gen Jack Nziza.

Si ibyo gusa kuko aba bana FPR yabahaye n’imirima y’abaturage mu Mutara ibaha n’inka n’amahene ngo borore!

Amakuru akomeje kutugeraho avuga ko kuri ubu Leta ya Kagame isa nk’aho irimo gukoresha ingufu nyinshi ngo yigarurire abatutsi bari basanzwe mu Rwanda kubera impamvu zumvikana:

-Abaturutse i Burundi benshi ntibishimye kubera bamwe muri bo bashizwe ku gatebe nka ba Bihozagara, Polisi Denis, Charles Muligande..

-Abaturutse i Bugande nabo harimo benshi bigiriye muri RNC abandi ntibizewe kubera bene wabo bari mu mazi abira nka ba Rose Kabuye, Tom Byabagamba, Frank Rusagara..

Kwiyegereza abatutsi bari basanzwe mu Rwanda akenshi birimo gushaka kwibagiza uburakari batewe n’ifungwa ry’umuhanzi Kizito Mihigo, iyicwa n’isenywa ry’inzu ya Rwigara n’ibindi…

Gushaka guteranya amoko ni imwe mu iturufu ya Leta ya FPR ikunze gukoresha muri gahunda zayo kuko izi neza ko mu gihe amoko yabwizanya ukuri ku byabaye hakaba igisa n’ubwumvikane uwabohomberamo wa mbere ni Perezida Kagame na FPR kuko ibyo biyitirira n’igoreka ry’amateka bakora byajya ku karubanda.

 

 

Marc Matabaro

Email: [email protected]