Rwanda: Urukiko rw’Ikirenga rwumvise mu muhezo umutangabuhamya wo ku ruhande rwa Ingabire Victoire.

Kigali kuwa 15 Gicurasi 2013-Ubwo kuri uyu munsi tariki ya 15 Gicurasi 2013 Urukiko rw’Ikirenga rwakomezaga kumva urubanza rw’ubujurire rw’umunyapolitiki utavugarumwe na Leta ya Kigali akaba n’umuyobozi wa FDU-Inkingi  Madame Ingabire Victoire, umunyamategeko Ian Edward umwunganira muri uru rubanza yatangiye abwira urukiko ko rwakwiga impungenge z’umutangabuhamya wasabye guha amakuru  urukiko ariko akifuza ko yabikora mu muhezo kubera impungenge z’umutekano we. Urukiko rumaze kumva izo mpungenge no guha ijambo impande zombi ziri muri uru rubanza rwafashe umwanzuro wo kumva uwo mutangabuhamya mu muhezo , maze rutegeka abari baje gukurikirana urwo rubanza gusohoka maze urubanza rukomeza mu muhezo kugeza saa saba z’amanywa ubwo rwasubikwaga rukaba ruzakomeza ku munsi wejo.

Nkuko Leta ya FPR-Inkotanyi isa niyafashe icyemezo cyo guhimbira ibyaha no kubika abatavugarumwe nayo bose muri gereza ,uyu munsi kandi nibwo hari hateganyijwe urubanza ku rukiko Rukuru rwa Karongi rw’umunyamabanga mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi Bwana Sibomana Sylvain watawe muri yombi tariki ya 25 Werurwe 2013 nyuma yo kugirirwa babi na polisi y’igihugu kugeza ubwo imukuye amenyo ubwo yari yitabiriye kumva urubanza rwa Madame Ingabire Victoire.

Uru rubanza rukaba ruregwamo Bwana Mutuyimana Anselme na bagenzi batandatu bo mu karere ka Rutsiro bashijwa kuba tariki ya 15 Nzeri 2012 barahuye n’umunyamabanga mukuru w’ishyaka  Sylvain Sibomana bakaganira ariko ubushinjacyaha bwo bukaba bubashinja ko icyo gikorwa cyo guhura bakaganira kuri gahunda z’ishyaka FDU-Inkingi bigize icyaha cyo guhungabanya umudendezo wa leta no kwangisha abaturage ubuyobozi.

Uru rubanza rero rwari rwarimuriwe uyu munsi tariki ya 15 Gicurasi 2013 ntirwabashije kuba  kuko rwongeye gusubikwa nkuko byari byagenze tariki ya 2 Gicurasi 2013. Gereza ya Kimironko ikaba itajyanye Bwana Sibomana Sylvain ngo kuko yabuze uburyo bwo kumutwara. Umucamanza akaba yimuriye uru rubanza tariki ya 6 Kamena 2013. Nubwo Bwana Sibomana Sylvain asabwa kwitabira mu mizi  ntiyigeze agezwa imbere y’ubugenzacyaha n’imbere y’ubushinjacyaha,ibi rero bikaba bidasanzwe mu manza shinjabyaha ko umuntu yajyanwa kuburana mu mizi atarigeze abazwa kubyo aregwa.

Ntitwarangiza tutabibukije ko kuva tariki ya 10 Mata 2013 ubwo urukiko rukuru rwa Gasabo rwafataga icyemezo cyo gufunga by’akategenyo bwana Sibomana Sylvain na mugenzi we Shyirambere Dominiko bajuririye icyi cyemezo mu rukiko rukuru rwa Kigali ariko ruricecekera,iminsi mirongo itatu bari bashyizwemo nayo yayarangiye urukiko nabwo rurituramira. Kuva izi nzirakarengane zafungirwa muri iyi gereza ya Kimironko ntizihwema guhohoterwa n’ubuyobozi bwa gereza harimo gufungirwa muri kasho,gukubitwa,kubuzwa kugemurirwa kandi nyamara barerekanye ibyangombwa bya muganga,kugeza ubwo tariki ya 10 Gashyantare 2013 ubuyobozi bwiyi gereza bufashe icyemezo cyo kubambura n’ibyo kurya baba baguriye muri kantine iri imbere mu gereza, bagategeka ko bagomba guhabwa impungure z’ibigori gusa mu rwego rwo kubangamira ubuzima Bwa Sibomana usanzwe afite ikibazo cy’uburwayi bwo munda. Izi mfungwa zikimara kwimwa uburenganzira bugenerwa abandi bafungwa zikaba ubu zirimo  kwiyicisha inzara mu rwego rwo kwamagana akato gakabije ziri gukorerwa.

 

FDU-Inkingi

Boniface Twagirimana

Visi Perezida w’agateganyo