Rwanda: Urukiko Rw’Ubucuruzi Rwanze Ikirego cy’Umuryango wa Assinapol Rwigara

Urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge i Kigali mu Rwanda rwateye utwatsi ikirego cyihutirwa cyatanzwe n’abahagarariye uruganda rukora itabi rw’uwahoze ari umunyemari ukomeye Nyakwigendera Assinapol Rwigara.

Umucamanza mu rukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge yatangaje ko ikirego cy’abo mu muryango wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara nta shingiro gifite. Yavuze ko ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyafatiriye ibikoresho n’amakonti ya banki mu buryo bwubahirije amategeko.

Iminota ibarirwa muri makumyabiri ni yo umucamanza mu rukiko rw’ubucuruzi I Nyarugenge mu murwa mukuru w’u Rwanda Kigali yakoresheje asoma imyanzuro ikubiye mu cyemezo cy’urubanza hagati y’abahagarariye uruganda rw’uwahoze ari Umunyemari ukomeye Assinapol Rwigara n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro Rwanda Revenue Authority.

Ni icyemezo umucamanza yasomye Uruganda rw’itabi Premier Tobacco Company ruhagarariwe na Uwamahoro Anne Rwigara naho Rwanda Revenue ihagarariwe n’abanyamategeko babiri bayiburanira Me Clement Gatera na Me Bajeni Byiringiro.

Ikirego cyihutirwa cyatanzwe n’abahagarariye uruganda rw’itabi bavuga ko RR yatwaye ibikoresho birimo mudasobwa z’uruganda ndetse n’ibitabo by’ubucuruzi. Ibi ngo byabaye inzitizi zikomeye zo kutabasha gukomeza imirimo. Bavuga kandi ko RR yashyize ubwitambike ku ma konti ya Premier Tobacco ari muri Gt Bank ndetse na Ecobank yafatiriwe. Icya gatatu ngo RR yafunze ububiko bw’ibicuruzwa byarangiye ndetse n’ibikoresho bitumizwa mu gukora itabi byaheze mu bubiko bw’uruganda.

Izo nzitizi zose bagasaba urukiko gutegeka ko zakurwaho uruganda rugakomeza gukora. Mu byo bavuga bahombye abahagarariye uruganda rw’itabi bashimangira ko batakaje abakiliya babo ba buri munsi, ibicuruzwa bimaze amezi 7 mu bubiko birimo kwangirika, imiryango y’abantu bagera kuri 200 bamaze amezi 7 badakora, ndetse n’igihombo Leta ubwayo yatewe n’uko uru ruganda rutagikora. Uru ni uruganda bavuga ko rwatangaga miliyoni 300 z’imisoro ya buri kwezi.

Abanyamategeko bahagarariye ikigo cy’igihugu gishinzwe kwishyuza imisoro barimo Me Clement Gatera, na Me Bajeni Byiringiro, basobanura ko uruganda Premier Tobacco Campany rutigeze rufunga, ko bafatiriye gusa ibitabo by’ubucuruzi, Mudasobwa ndetse n’ububiko bw’itabi ryamaze gukorwa.

Bavuga ko banasabye uru ruganda kuza bagahabwa za fotokopi z’ibitabo bakoreshaga mu gucuruza, bakazana na Flash disc bagahabwa amakuru yose bifuza ari muri Mudasobwa.

Bavuga ko ama konti y’uruganda atafunzwe, ko ba nyiri uruganda bemerewe gukomeza gushyiraho amafaranga, ariko batemerewe kuyakuraho. Bagasanga nta mpamvu y’ikirego cyihutirwa kuko kuri bo kidatandukanye n’ikirego cy’iremezo.

Bemeza ko ibyo bakoze byose byubahirije amategeko. Bakavuga ko ibyabaye kuri PTC ari ingaruka zo kutishyurira ku gihe imisoro ingana na miliyari eshanu na miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda.

Izo mpaka z’impande zombie umucamanza mu rukiko rw’ubucuruzi yarazisesenguye maze yanzura ko ibikoresho by’iyi PTC yakoraga itabi byafatiriwe mu buryo bwubahirije amategeko.

Umucamanza yanavuze ko yaba amakonti n’ububiko by’uru ruganda na byo byafatiriwe mu buryo bwubahirije amategeko bityo ko ntaho yahera ategeka ikigo Rwanda Revenue Authority kubisubiza.

Umucamanza yavuze ko nta kimenyetso gitangwa n’abahagarariye uruganda rwo kwa Rwigara kigaragaza ko RRA yafunze uru ruganda mu gihe RR yo ngo igaragaza ibimenyetso ko icyo yakoze ari ugufatira gusa. Ibyo kudahemba abakozi mu gihe cy’amezi arindwi ashize umucamanza yavuze ko byabazwa abahagarariye PTC.

Nyuma y’ibyo byose umucamanza yanzuye ko ikirego cy’atanzwe na Premier Tobacco Company nta shingiro gifite kandi ko ibyo RRA yakoze biri mu bubasha bwayo. Ategeka ko ifatira riguma uko riri kuko rikurikije amategeko. Yibukije ko utishimiye imikirize y’urubanza yajurira. Urubanza rusozwa rutyo.

Hanze y’urukiko hagaragaye benshi mu bakozi n’abavandimwe b’umuryango wa Rwigara bimyoza abandi bazunguza imitwe bikoma umucamanza bamushinja kubogama. Abandi na bo bati “ Leta ni yo yakomeje gushaka kubatwarira imitungo niyitware” Anne Rwigara wagaragazaga akababaro ku masura yabwiye Ijwi ry’Amerika ko bazajuririra icyemezo cy’umucamanza.

Assinapol Rwigara yapfuye mu ntangiriro za 2015 ku mpamvu na magingo aya zitavugwaho rumwe. Ku butegetsi yazize impanuka. Naho ku bagize umuryango we ni ubutegetsi bwamwirengeje.

Diane Shima Rwigara Imfura ya Nyakwigendera washakaga guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu 2017 ubu ari mu buroko araregwa ibyaha birimo icyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano. Arahurira na nyina umubyara Adeline Rwigara umubyara ku cyaha cyo guteza imvururu muri rubanda. Ni ibyaha bavuga ko bishingiye kuri politiki.

Ku isonga bajya kubafata iwabo mu kiyovu mu mpera za 2017 baregwaga no kunyereza imisoro. Ni imisoro na yo bavuga ko itigeze ibaho ishingiye kuri politiki.