Rwanda: urujijo k’uwarashwe na Police akekwaho gucuruza abakobwa.

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agaragara ku rubuga rwa twitter rw’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) aravuga ko umusore wakekagwaho icyaha cyo gucuruza abantu yarashwe na Police y’u Rwanda ngo “ashaka gutoroka” !

Mu itangazo RIB yacicishije ku rubuga rwayo mu rurimi rw’icyongereza ivuga ko umusore w’imyaka 25 witwa David Shukuru Mbuyi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yarashwe ngo agerageza gutoroka Station ya Polisi ya Nyarugunga mu Mujyi wa Kigali aho yari afungiye akekwaho ibyaha birimo iby’icuruzwa ry’abantu.

Nk’uko iryo tangazo rikomeza ribivuga uyu musore ngo yakekwagaho ibyaha birimo ibyo gukoresha imibonano mpuzabitsina no gucuruza abantu. Itabwa muri yombi rye, rifitanye isano n’abakobwa bane baherutse kwerekwa itangazamakuru bashinjwa gutangaza amashusho y’urukozasoni binyuze kuri internet.

Ngo Mbuyi yari ari gukorwaho iperereza ku ruhare yakekwagaho rwo kuba mu muyoboro w’abantu bacuruza abakobwa b’Abanyarwanda bakabashora mu buraya mu gihugu no hanze yacyo.

RIB ivuga ko yatawe muri yombi mu ntangiriro z’iki cyumweru hamwe n’abagore bane b’Abanyarwandakazi ubwo bashyiraga amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga.

Iri tangazo rivuga ko Ambasade ya RDC i Kigali yabimenyeshejwe ndetse ko iperereza rikomeje ku rupfu rwe dore ko binavugwa ko Nyakwigendera yari afite ubwenegihugu bw’igihugu cya Canada cyangwa Amerika. Ibi bikaba bituma hari abakeka ko Leta y’u Rwanda irimo gushaka gutekinika ikoresheje Ambasade ya Congo i Kigali birinda ko iki kibazo kinjiramo igihugu gikomeye nka USA cyangwa Canada bikaba ari nayo mpamvu amazina RIB itangaza ko uwishwe yitwa atandukanye n’avugwa n’abamuzi n’abavandimwe be. Bigashimangirwa n’uko nta n’ifoto ya Nyakwigendera yigeze itangazwa n’inzego za Leta y’u Rwanda.

Mbere y’uko RIB isohora itangazo amakuru y’iri raswa yari yabanje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga. Ndetse hari n’abavuga ko yarasiwe mu rugo iwe, bikaba bivugwa ko igihe RIB yerekanaga bariya bakobwa 4, uriya musore atagaragajwe kuko yari yamaze kwicwa.

https://twitter.com/rutembessa/status/1289556332572360704

Isoko ry’abakobwa

Iri raswa ry’uyu muhungu rije mu gihe The Rwandan yarimo ikora iperereza kuri iyi nkuru y’abakobwa bagaragaye ku rubuga rwa instagram bakora ibyo bita “gutwika” twagereranya no kureshya abakiriya aho mu mashusho The Rwandan yashoboye kubona umwe mu bakobwa yagize ati“..imipaka bagiye kuyifungura dusubire Nigeria..”.

Mu iperereza ryacu twaje kumenya ko mu Rwanda hasanzwe ubucuruzi bw’abakobwa bajyanwa mu bihugu by’abarabu cyangwa mu bindi bihugu by’Afrika cyane cyane y’uburengerazuba hakaba hakunze kuvugwa Nigeria.

Iri soko ubundi risanzwe ryihariwe n’abari hafi y’ubutegetsi bw’u Rwanda n’inzego z’iperereza kuko aba bakobwa akenshi mu koherezwa mu buraya mu mahanga bananyuzamo bakananeka abakiriya cyane cyane iyo ari abanyepolitiki cyangwa abandi banyemari bari mu bikorwa bifite aho bihuriye n’u Rwanda.

Byari binasanzwe bizwi ko ubu buryo bwo gukoresha uburaya abakobwa bukoreshwa n’inzego z’iperereza za Leta ya Kigali mu kwakira abashyitsi mu gihe haba habaye amanama akomeye i Kigali cyangwa mu kureshya ba mukerarugendo.

Iri soko rero ryihariwe na bamwe rikaba ririnzwe bikomeye ku buryo ushatse kwinjira muri ubu bucuruzi atabiherewe uruhushya cyangwa ngo akorane na ba “Kibamba” batamurebera izuba.

Amakuru The Rwandan yakuye mu bagenda mu kabyiniro kitwa “Pili Pili” kagarutsweho cyane muri iyi nkuru avuga ko iyi nzu yo kwidagaduriramo no gufata amafunguro n’ibinyobwa ari hamwe mu hantu henshi h’igicumbi cy’ubucuruzi bw’abakobwa muri Kigali.

The Rwandan ikaba yabonye amakuru ava ahantu hizewe ko ubu bucuruzi bwari bwarakomwe mu nkokora na gahunda ya “Guma mu rugo” aho bamwe mu bakobwa ubuzima bwabo bwa buri munsi bwari busigaye bugoranye kubera kubura abakiriya cyane ababanyamahanga, ariko hakaba havugwa ko muri Kigali n’ubwo hari gahunda y’amasaha y’umukwabo n’utubari tutemerewe gufungura hari amazu y’ubwidagaduriro y’ibanga akingiwe ikibaba n’abantu bakomeye mu nzego z’igihugu barimo n’abapolisi bakuru.

Uyu musore warashwe nk’uko umwe mu basomyi ba The Rwandan yabitwandikiye inkuru y’iraswa ikimenyekana yagize ati: “Uriya mutype yari asanzwe ashakira abakobwa abantu bakomeye ikibazo ni uko yari yatangiye Business ye aciye inyuma ba boss agahita anabyasasa kuri instagram bikamenyekana hose. Ubundi uriya mujama byari ibintu bye, amababies yahoraga ajya kumushaka ngo ayapangire abatypes bafite cash uretse ko nawe yari afite akantu gatubutse”

Mu isesengura umwe mu bakurikiranira hafi ibibera i Kigali yadukoreye yemeje ko abakora nk’uriya musore warashwe ari benshi ahubwo uriya akaba yishwe kuko yari yashyize ku mugaragaro ibintu ubundi bikorwa mu ibanga. Hakaba hari impungege z’uko uyu nyakwigendera iyo ashyirwa mu nkiko mu rubanza yashoboraga gushyira hanze uburyo ubucuruzi bw’abakobwa bukorwa mu Rwanda n’uruhare rw’abayobozi bakuru b’igihugu muri iki gikorwa ndetse n’abo yari asanzwe akorana nabo.

Umwirondoro wa Nyakwigendera

Uvuga ko ari umuvandimwe wa nyakwigendera yashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga avuga ku rupfu rw’uwo yita umuvandimwe we, nyamara aho gukoresha amazina yatangajwe na RIB harakoreshwa amazina ya Isaac Mbula, ibi bikaba bikomeje kuba urujijo dore ko avuga ko umuvandimwe we yapfuye ari mu biruhuko mu Rwanda.

Abakurikiye live yo kuri instagram baravuguruza RIB

Bamwe mu bakurukiye uburyo abakobwa bavugwa muri iyi nkuru biyerekanaga kuri instagram bavuga ko ahubwo umusore warashwe atari ashyigikiye ko abakobwa biyerekana ndetse abakobwa bagaragaye mu mashusho basanzwe ngo bigaragaza bambaye ubusa.

https://twitter.com/EricSemuhungu/status/1289860569982316545
https://twitter.com/EricSemuhungu/status/1289863343050592256
https://twitter.com/EricSemuhungu/status/1289868020517449728
https://twitter.com/EricSemuhungu/status/1289877392219992065
https://twitter.com/EricSemuhungu/status/1289883149871144960