Rwanda: uwari uhagarariye Green Party mu ntara y’uburengerazuba yashimuswe!

Bwana Vincent Habumugisha

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru agera kuri The Rwandan muri uru rukerera rwo ku cyumweru tariki ya 28 Ukwakira 2018 aravuga ko Bwana Vincent Habumugisha, uhagarariye ishyaka Green  Party mu ntara y’uburengerazuba yashimuswe.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona avuga ko Bwana Vincent Habumugisha yashimuswe n’abasirikare batatu harimo babiri bari bambaye imyenda ya gisirikare n’undi umwe wari wambaye imyenda ya gisivile. Bakaba bamujyanye mu modoka y’umweru ya Toyota Vigo yari ifite plaque za gisivile zitangirwa na RAB.

Iri shimutwa ryabereye mu ntara y’uburengerazuba, Akarere ka Nyamasheke ahitwa Kanjongo muri mugoroba wo ku wa gatandatu tariki ya 27 Ukwakira 2018 ahagana mu ma saa moya n’igice.

Bamwe mu bantu bavuganye na The Rwandan bazi Bwana Vincent Habumugisha neza bavuga ko ibyamubaye byatinze kuko yumvikanye anenga uburyo abahagarariye FPR n’abayobozi b’ibanze bibiraga amajwi FPR mu matora y’abadepite yabaye mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri 2018, bategeka abaturage uko bagomba gutora. Nabibutsa ko Depite Frank Habineza, Perezida wa Green Party ntako atagize ngo amajwi y’uyu Bwana Vincent Habumugisha agaya uburyo amatora yagenze asibwa n’abari bayashyize ku rubuga rwa youtube.

Mushobora kwiyumvira ayo majwi hano hasi nabibutsa kandi ko abanyamakuru ba IWACU TV bakoranye iki kiganiro na Bwana Habumugisha ubu bafunzwe.

Amajwi ya Bwana Vincent Habumugisha asobanura ukuntu Green Party yibwe amajwi mu ntara y’uburengerazuba mu kiganiro yagiranye na Iwacu TV:

Amajwi y’abaturage bavuga uburyo bategetswe gutora FPR:

Amajwi ya Bwana Frank Habineza agerageza gusaba abanyamakuru ba Iwacu TV (ubu bafunze) gusiba ikiganiro bagiranye na Vincent Habumugisha bakagishyira kuri youtube: