Rwanda: Yarashwe ngo agiye gutoroka nyuma yo gufungwa azira kuvuga ko tariki 7 Mata ari umunsi mukuru w’abatutsi!

Umuhoro ashinjwa ko yaguze ngo azatemesha abantu ntacyo wigeze uvugwaho mu rubanza rwe bivuze ko yawuhawe ngo byongere icyaha n'amarangamutima mu bantu.

Nsengiyumva Francois wari ukurikiranyweho icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside, yarashwe n’umupolisi kuwa Kane tariki 19 Mata 2018 nyuma yo gushaka gutoroka nk’uko Polisi ibivuga, akaba yarashwe nyuma y’umunsi umwe agejejwe imbere y’urukiko aho yiyemerera icyaha yakoze ubwo yavugaga ko kwibuka ari umunsi mukuru w’abatutsi.

Mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki 7 Mata 2018, nibwo Polisi ikorera mu Ntara y’Uburasirazuba yari yataye muri yombi umugabo witwa Nsengiyumva Francois wo mu mudugudu wa Kiyanja, akagari ka Rugese., Umurenge wa Rurenge ho mu karere ka Ngoma, akurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside aho ngo mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 6 Mata, habura umunsi umwe ngo hatangizwe icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yavuze ko ejo ari ‘umunsi mukuru w’abatutsi’

Polisi ikorera mu Burasirazuba itangaza ko uyu NSENGIYUMVA Francois w’imyaka 35 y’amavuko, ku mugoroba wo kuwa Kane yasohotse aho afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kibungo agiye mu bwiherero, hanyuma yavayo agahirika mupolisi ashaka gucika, ni uko ariruka ageze mu rutoki umupolisi aramurasa ahita apfa.

Kuwa Gatatu tariki 18 Mata yari yagejejwe imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma, akaba yari yagiye kuburanishirizwa aho icyaha cyabereye, aho yemeraga icyaha akavuga ko yabitewe n’ubusinzi naho ubushinjacyaha bumusabira igifungo cy’imyaka 13 n’ihazabu ya 1.000.000 y’amafaranga y’u Rwanda, bikaba byari biteganyijwe ko azasomerwa tariki 15 Gicurasi 2018.

Ukwezi.rw