Rwanda: yishwe azira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Kanama 2020 ni avuga ku ishyingurwa rya Flavier Ngaboyamahina witabye Imana kuri uyu wa kabiri tariki ya 04 Kanama 2020 azize ingaruka zo gukubitwa n’umupolisi.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona avuga ko nyakwigendera yakubiswe n’umupolisi umugeri mu mpyiko amuziza ko yari yarengejeho iminota mike kw’isaha ya saa tatu z’ijoro yagenwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda ngo abantu bajye baba bageze mu ngo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo ntabwo yahise apfa ako kanya ahubwo yaguye kwa muganga aho yari yajyanywe nyuma yo kugirwa intere.

Flavier Ngaboyamahina yitabye Imana abura icyumweru kimwe gusa kugira ngo yuzuze imyaka 30.

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.