Rwanda:Abantu 13 nibo bamaze guhitanwa n’imvura nyinshi irimo kugwa

Amakuru dukesha Minisiteri ishinzwe kurwanya ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR), aravuga ko abantu barenga 13 ari bo bamaze guhitanwa n’imvura imaze iminsi igwa hirya no hino mu gihugu.

Ntawukuriryayo Frederic, ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru muri MIDIMAR, yabwiye IGIHE ko abo bantu ari 6 baguye i Rubavu, 4 baguye Kicukiro mu Murenge wa Gikondo na 3 baguye mu Karere ka Rusizi (muri Bugarama).

Uretse aba bapfuye, MIDIMAR itangaza ko hari n’abandi baburiwe irengero bagishakishwa.

Ntawukuriryayo yakomeje avuga ko mu rwego rwo gutabara iyi miryango iyi Minisiteri imaze kohereza abakozi bayo aho haguye abantu, kandi ko barimo kubakorera ubutabazi bw’ibanze.

Yagize ati “Aho hantu hose habaye ibiza hari abakozi ba Minisiteri ishinzwe kurwanya ibiza no gucyura impunzi. Bari kubarura no gukusanya ibitekerezo uyu munsi haroherezwa raporo n’ibyo abitekerezo abaturage bari gutanga bityo, aho hantu haze kohoherezwa ibyabafasha byibanze byakorwa muri aka kanya.”

Abantu 4 bapfiriye muri Kigali bishwe n’umukingo

Abantu bane bapfiriye muri Kigali, mu Karere ka Kicukiro ni umuryango w’abantu 4 wagwiriwe n’umukingo ubwo imvura yagwaga kuri uyu wa Kabiri maze ubutaka bugatengukira ku nzu barimo.

Abaguye muri iyo nzu bazwi ku mazina ya Mukeshimana Irène, n’abana be aribo Ndayisenga Yves, Isingizwe Yvonne na Emelyse Better.

Abaturanyi batangarije The New Times, ko abo banyakwigendera bapfuye ku isaha ya saa mbiri z’umugoroba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikondo, Kanyesigye Nathan yatangaje ko umuvu w’amazi aturuka ku musozi wa Rebero. Yongeyeho ko imyubakire y’ayo mazu itari myiza kandi n’igipangu kikaba kitari gikomeye kuburyo cyahangana n’amazi.

Abaje mu muhango wo gushyingura bavuze ko nyiri iki gipangu, Kalisa Ezekiel yirengagije inama yagiye ahabwa mu buryo bwo gufata amazi kugirango adasenyera abaturanyi.

Abantu 6 bahitanwe n’imvura i Rubavu

Akarere ka Rubavu kamaze kubarura abantu 6 ko ari bo bishwe n’imvura imaze iminsi igwa ntihite. Abo bantu ni umusaza n’abana babiri bo mu Murenge wa Rugerero, Akagari ka Rushubi.

Mu Murenge wa Nyamyumba, kugeza mu masaha ya nyuma ya sita zo kuwa Gatatu, imirambo 3 mu bantu 4 bavugwa ko aribo baguye muri ibi biza, niyo yari imaze kuboneka.

Aba batatu bapfuye ni umuryango w’umugabo n’umugore n’umwana w’amezi 8, bagwiriwe n’igikuta cy’icyumba bari baryamyemo nk’uko Radio 10 yabitangaje.

Umukobwa wo muri Rubavu witeguraga ubukwe yaburiwe irengero

Undi umwe ni umukobwa bakundaga kwita Kobwa, wari urimo kwirukanka mu by’ubukwe bwe bwari bwegereje mu minsi iri imbere, aho yatwawe n’amazi yari avuye ruguru y’umuhanda, umumotari wari umuhetse yabashije gusimbuka, maze moto ijyana n’umukobwa mu nsi y’umugunguzi, ariko moto baza kuyibona, ariko we kugeza n’ubu utaraboneka.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame Hassan, avuga ko hari ibyihutirwa bigiye gukorwa, mu rwego rwo gutabara abaturage bahuye n’ayo makuba.

Uretse impfu z’abantu, iyi mvura yaswenye ibiraro n’amateme muri Rubavu ku buryo abaturage batakibasha guhahirana nka mbere.

Hirya no hino mu Rwanda ho, haravugwa ko amazu n’imyaka by’abaturage byangiritse bitagira ingano.

igihe.com