Rwanda:Abasaza b’imyaka70 mu kigo ngororamuco hamwe n’urubyiruko rw'inzererezi

Ubusanzwe bizwi ko abana aribo bagira imyitwarire mibi bakananira ababyeyi babo bamwe bakajya mu mihanda ari byo bibaviramo kujyanwa mu bigo by’inzererezi iyo bafashwe n’inzego zibishinzwe.

Ntibikunze kumvikana aho umuntu w’imyaka irenze 40 ajyanwa mu kigo ngororamuco ahubwo ni umwihariko w’abakiri bato.

Mu kigo cyakira inzerezi giherereye mu murenge wa Gashonga iyo uhageze uhasanga abana, abakobwa n’ababyeyi bakuze bari mu kigero cy’imyaka 30 kugeza kuri 70, bamwe muri bo bagiye bafatirwa mu myitwarire mibi.

Ahanini ifatwa ry’aba bantu bakuru bajyanwa mu kigo ngororamuco rishingiye ku bibazo by’amakimbirane yo mu miryango.

Kanyenzi Jean Damascène w’imyaka 70 y’amavuko ukomoka mu Murenge wa Gitambi, bivugwa ko yafashwe amaze gukubita umugore we kubera ko yari yagurishije ihene.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko yavuze ko yazize ko yakubise umugore we abitewe n’umujinya yagize ubwo yavaga mu kabari agasanga yagurishije ihene kandi ko ubu atewe isoni no kuba ari mu kigo ngororamuco hamwe n’abakwiye kuba abuzukuru be.

Mukirangoga Jean Marie Vianney wo mu Murenge wa Gikundamvura na we uri muri iki kigero yafashwe n’inzego zishinzwe umutekano yakubise umugore ubwo yamubuzaga kugurisha ibishyimbo ku musaruro bari bejeje ashaka kujya kunywa inzoga.

Yagize ati “Njye ndemera icyaha, ubwanjye ejobundi hashize nagiye kunywa urwagwa ngarutse mfata udushyimbo twari duhari, njya kutugurisha umugore ambajije ndamukubita ajya kundega.”

Inkuru irambuye>>