Rwanda:Abashinja Ingabire Victoire baremeza ko umutwe CDF ubushinjacyaha buvuga utigeze ubaho.

Kigali kuwa 29 Mata 2013-Kuri uyu munsi wa munani w’urubanza rw’ubujurire mu Rukiko rw’Ikirenga , urukiko rwakomeje rwumva ibisobanuro by’abasirikare Lt.Colonel  Nditurende Tharcisse, Lt Colonel Habiyaremye Noel,Capt Karuta Jean Marie Vianney, na Major Vital Uwumuremyi basobanura inenge z’ubujurire bw’ubushinjacyaha cyane cyane ku  cyaha cyogushinga umutwe w’ingabo.

Aba basirikare bose bakaba mu byo bashinjwaga harimo icyo kurema umutwe wa gisirikare uvugwa ko wagombaga kuba ushamikiye kuri FDU-Inkingi ariko ba nyir’ukuwutangaza barimo Major Vital Uwumuremyi bakaba bemeza ko utigeze ubaho ko ndetse no kuba ingabo z’uwo mutwe bitigeze bibaho.

Ku birebana n’imishyikirano ubushinjacyaha buvuga ko aba basirikare bagiranye na Ingabire , Tharcisse Nditurende umuyobozi w’aba basirikare yavuze ko nyuma yo kureba ko Ingabire  hari icyo yabamarira mu kubatera inkunga yaje kubona ko ngo bitashoboka kuko ntacyo yigeze abamarira mubyo bamusabye, cyane ko Ingabire we yari ashishikajwe no kuza gukorera politiki mu gihugu nkuko byavugwaga mu bitangazamakuru bitandukanye, bityo ngo Tharcisse akaba yarabonaga nta kintu bakorana n’umuntu wigiriye mu Rwanda. Tharcisse Nditurende yanabwiye urukiko ko inkunga bari bakeneye itari iyo gushinga umutwe ushamikiye kuri FDU ahubwo ko bari bakeneye uwabafasha kubona inkunga yo guhangana n’ibitero byari bibugarije bimwe bituruka kuri bagenzi babo bo muri FDLR  n’ibindi byaturukaga ku ngabo za Congo.

Ku kibazo cya e mails, Lt .Colonel Nditurende Tharcice yabwiye urukiko ko igihe yari afunze ubushinjacyaha bwari bwaramwatse ijambo ry’ibanga( mot de passe) kuburyo bwabashaga kwinjira muri boite e mail ze. Nditurende Tharcisse akaba yanabwiye urukiko ko atari azi ko bibujijwe.

Ko ubushinjacyaha bwajya muri boite e mail y’umuntu  butamweretse uruhushya rwanditse n’umushinjacyaha mukuru ku rwego rw’igihugu  nkuko byatangajwe n’abunganira Ingabire.

Ibyo bikorwa byo kwinjira muri email z’abantu nibyo abunganira Ingabire baheraho  bemeza ko na za email ubushinjacyaha bukoresha mu rubanza zishobora kuba zarahimbwe n’ubushinjacyaha ndetse n’ubugenzacyaha ukurikije ibizivugwamo binavuguruzanya kandi birimo urujijo rwinshi.

Major Vital Uwumuremyi akaba yabwiye urukiko ko rwazaha agaciro amasezerano yabaye hagati ya Leta y’u Rwanda na leta ya Congo ndetse bahagarikiwe n’umuryango w’abibumbye aho bavugaga ko abahoze mu barwanyi ba FDLR bazataha haba ku bushake cyangwa ku gitutu cya ‘operation Umoja Wetu ‘ ko batagombaga gukurikiranwa ku byaha bakoreye mu mashyamba ya Congo,usibye ababa bakekwaho icyaha cya genocide ,ibyaha by’intambara cyangwa ibyaha byibasiye inyoko muntu bashakishwa n’ubutabera bwo mu Rwanda cyangwa mpuzamahanga.

Aba basirikare bose bakaba bashoje basaba kurenganurwa ndetse no kugabanyirizwa ibihano kubyo bakatiwe mu Rukiko Rukuru aho bamwe mu babunganira bavuga ko Urukiko Rukuru rwakoresheje nabi amategeko mu kubahamya ibyaha ariko bakanashima uru rukiko  mu kuba rwarahaye agaciro ubwirege bwabo bukabagabanyiriza igihano.

Nyuma yo kumva icyo aba basirikare bavuga ku bujurire bw’ubushinjacyaha,urubanza ruzakomeza ku munsi w’ejo Ingabire Victoire nawe asubiza ku bujurire bw’ubushinjacyaha.

FDU-Inkingi

Twagirimana Boniface

Visi –Perezida w’agateganyo

images (1)