Rwanda:Byifashe bite mu bubanyi n'amahanga?

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko ubu bitoroshye na gato muri politiki y’ububanyi n’amahanga kubera amashyari, ubushobozi buke, inyungu z’abantu ku giti cyabo, ruswa no gutegura manda ya gatatu ya Perezida Kagame higizwayo abantu nka ba Dr Charles Muligande bigaragara ko badashyushye cyane mu byo guhindura itegeko nshinga…

Duhereye kuri za ambasade z’u Rwanda mu mahanga muri iyi minsi habaye amahinduka asa nk’aho agaragara nko gushimisha abahutu babaha imyanya muri za Ambassade bigaragara ko harimo gahunda yo gucubya uburakari bw’abahutu mu gihugu no mu mahanga ibi bigaragarira ku ba Ambassadeurs bamaze iminsi bashyizweho abahutu nabo bagize icyo bagenerwa. Uretse ahava intwaro nka Israel n’U Bushinwa bashizeyo abasirikare.

Iyi politiki yo gushaka kujijisha abahutu ngo bashyigikire ihinduka ry’itegeko nshinga irasa nk’igaragagara mu itegurwa ry’iki cyunamo aho abahohoterwa baregwa ibyaha ngo byo gupfobya Genocide babaye bake ndetse ngo hakaba hazakorwa ibikorwa ngo byo gushimira abahutu ngo bahishe abatutsi.

Ntawabura kuvuga ku bantu nka ba Mitali basanzwe bazwiho ubuswa kamere bigaragara ko bakingiwe ikibaba n’ubwo baregwa kurya ruswa nka Mitali we twavuga ko ari uko yakoreye cyane FPR mu gusenya ishyaka PL. Nabibutsa ko ubu iturufu igezweho yo kwigizayo abantu badashakwa ari ruswa, igitangaje n’uko bamwe bafungwa abo bayisangiye bo bagasigara, akenshi Meya ahabwa umwanya ashyizweho na Ministre cyangwa abisabiwe na Jenerali Kanaka, ruswa nyinshi ba Meya kimwe n’abandi bayobozi bo hasi babona igice kinini guhabwa ababahesheje imirimo cyangwa abo mu nzego zo hejuru bo badashobora gukorwaho. Kwigerezaho bakavuga ukuri byaba ari nko kwiyahura kuko nta n’uwabumva cyane cyane ko bagizwe ibitambo byo kwereka abaturage ko Perezida Kagame arwanya ruswa kugira ngo bativumbura kubera itekinika ririmo gukorwa mu gihugu hose na Ministre Kaboneka rigamije gutegura ihindurwa ry’itegeko nshinga bamwe bavuga ngo baziyahura abandi ngo Perezida Kagame ni nka Yezu n’ibindi. Ubu ikigezweho ni ugutanguranwa gusaba ko itegeko nshinga rihindurwa mbere y’abandi hagowe umuyobozi utazashyira ingufu nyinshi muri iki kintu, ibyaha bya ruswa ntibizabura kuko abayobozi hafi ya bose baribye banarya ruswa igisigaye ni ugukora ibyo Perezida Kagame abasabye byose ngo bakize amagara yabo mbese sibo bazabona ibi by’itegeko  nshinga n’abatora bigiye ku ruhande. Dore ko bigaragara ko imivuno ari myinshi ku ruhande rwa Perezida Kagame aho bigaragara ko umukobwa we Ange Kagame mu minsi mike ashobora kugaragara muri Guverinoma cyangwa mu wundi mwanya w’ubuyobozi ukomeye!

Ikindi kirimo kwigaragaza muri diplomasi ni uburyo ubu abandi ba Ministre nka James Musoni na Louise Mushikiwabo basa nk’abafitiye ishyari Ministre Valentine Rugwabiza ku buryo ubu basa n’abamwivangira mu kazi muri bijyanye na Ministeri y’umuryango w’Afrika y’uburasirazuba (EAC) kuko kwinjira muri uriya muryango ni kimwe mu bintu bike Leta ya FPR yashoboye gukora bikabyara inyungu zifatika zigera no ku muturage wo hasi tutibagiwe n’ibindi bikorwa bikomeye mu karere bigaragarira amaso. Ibi ni nabyo byahagurukije Ministre James Musoni agakoresha ingufu ze agashyirayo mushuti we Bwana Martin Ngonga ngo akurikiranire hafi ibiberayo dore ko ari Ministre Rugwabiza ntarebwa neza kubera gushimwa na benshi, ari Dr Richard Sezibera nawe kuva yatangira kuvugwa nk’uwasimbura Perezida Kagame ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ku itike ya FPR byateye abo twakwita inkomamashyi kumwijundika. Ntawabura no kuvuga ko inteko ishingamategeko y’umuryango w’Afrika y’uburasirazuba ari nk’ikigo cya Pansiyo boherezayo abo bashaka gushimira batabashyize ku gatebe.

Ikigaragara n’uko politiki y’ububanyi n’amahanga isa nk’irimo kuvugururwa aho amakuru dufite avuga ko ba maneko bose ba za Ambassades batumijwe mu minsi ishize i Kigali abenshi bagakurwa kuri ako kazi mu rwego rwo kwigizayo abashobora kuba barigeze kugira aho bahurira na Nyakwigendera Col Karegeya, Col Dr Ndahiro, Lt Gen Karenzi Karake bikaba binuganugwa ko abatutse muri Uganda batakizewe cyane muri ako kazi nk’abari basanzwe mu Rwanda cyangwa abaturutse muri Congo no mu Burundi.

Haba hari ba Ambassadeur bamwe batorohewe na gato nka Robert Masozera uregwa ngo gukorana n’umwanzi n’ubwo we abihakana yivuye inyuma ariko na none bikaba bivugwa ko Bwana Robert Masozera yaba afite ubushobozi buke mu kazi kuko ibyinshi byaba bikorwa na Bwana Faustin Musare, umujyanama wa mbere. Amajwi menshi akaba avuga ko Robert Masozera abeshejwe ambassadeur mu bubirigi n’ugutakamba kwa Makuza ndetse no kuba afite ingufu muri Diaspora ifite ibiro bikuru muri Ambassade y’u Rwanda mu Bubiligi.

Kuvuga ku Bubiligi ukibagirwa Maneko Yozefu Uwamungu byaba ari ukwigiza nkana dore ko ntawavuga ko ibirego yaregaga Ambasaderi Masozera bitahabwaga agaciro i bukuru cyane cyane ko Maneko Yozefu Uwamungu yagiye agaragaa imyitwarire idahwitse irimo nko gufatirwa mu mahoteli ari mu busambanyi ariko nyine ba Jack Nziza na Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga bakamurwanaho.

Undi utorohewe na gato ni Nyiricyubahiro Minister Counsellor, Deputy Permanent Representative at Permanent Mission of Rwanda to the United Nations, Olivier Nduhungirehe nawe wahamagajwe, binavugwa ko ngo yaba yarasabwe kwisobanura mu nama y’umushyikirano ngo imvano ikaba ari ubwiyemezi no kuvuga ibyo atekereza rimwe na rimwe agahushanya n’inyungu za ba shebuja no gukekwaho ubugambanyi, ariko hari abemeza ko Bwana Olivier Nduhungirehe abonwa na bamwe mu buryo butandukanye, bamwe bamufata nk’umunyabwenge ushoboye akazi abandi bo navuga ko bamufitiye ishyari bakamufata nk’umuntu wigira nyirandabizi udatinya gutanga ibitekerezo akabagushamo agaragaza ubuswa bwabo. Ntawabura kuvuga ko ntako atagize muri Loni dore ko Ambasaderi Richard Gasana we bizwi ko uretse kurira mu nama za Loni, gukora shoppings za Jeannette Nyiramongi no kwita ku bana ba shebuja nta kindi yishoreye.

Ikigaragara n’uko kuri ubu Bwana Olivier Nduhungirehe ameze nk’umushomeri kuko agaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye agerageza kuburana urwa Ndanze uvugira Perezida Kagame cyane cyane mu mpaka zijyanye na Manda ya gatatu.

Abagororewe bo ntibabura nka Ambasaderi Christine Nkulikiyinka wagabiwe Suwedi mu by’ukuri nta kintu kigaragara yakoze mu budage uretse gushakira ibiraka Ministre James Musoni mu bashoramari b’abadage, umubano w’u Rwanda n’ubudage uheruka kugira imbaraga ku bwa Ambasaderi Renzaho igihe u Rwanda rwagiranaga umubano na Rhénanie Palatinat ukaba ukomeje n’ubu!

Ubu twavuga ko hari abarimo kudodesha amakoti cyangwa barimo bagura imikenyero biteguye guhabwa imyanya muri za Ambasade nshya zigiye kujyaho nko muri Congo Brazzaville, Zambia n’ahandi bikaba binuganugwa ko hashobora kuzashyirwayo abahutu kugira ngo byorohe kureshya impunzi z’abahutu zahahungiye.

Marc Matabaro

02.04.2015