Rwanda:CNLG irasanga bamwe mu basaza bakwiye kujya babareka bagapfira muri gereza

Dr Jean Damascène Bizimana

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) aravuga ko bamwe mu basheshe akanguhe bari mu magereza badakwiye kujya barekurwa kuko benshi bagifite ibitekerezo byangiza umuryango.

Dr Bizimana Jean Damascene yabitangaje ku mugoroba wo ku wa Gatanu ubwo CNLG yibukaga imiryango y’abakozi bayo yishwe mu mwaka wa 1994.

Dr Bizimana avuga ko rimwe yatumiwe muri gereza ya Muhanga kubera umusaza urimo wahoraga avuga ko ibyo avuga atabizi akajyayo agiye kuganira na we ariko ngo ibitekerezo yasanze afite byamweretse ko bamwe mu bakuze bashobora kuzanwa mu muryango bakangiza abakiri bato basanzemo

inkuru irambuye>>