Rwanda:Diane Shima Rwigara agiye kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika!

Diane Shima Rwigara

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu mugoroba wo ku wa kabiri tariki ya 2 Gicurasi 2017 aravuga ko Diane Shima Rwigara umukobwa wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara witabye Imana tariki 4 Gashyantare 2015, mu buryo bw’amayobera ndetse n’inzu ye y’igorofa irasenywa, yafashe icyemezo cyo kuziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganijwe mu Rwanda muri Kanama 2017!

Diane Shima Rwigara akaba yatumiye abanyamakuru mu kiganiro giteganijwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 3 Gicurasi muri Hotel iri mu nyubako ya T2000 mu mujyi wa Kigali rwagati aho urupapuro rw’ubutumire ruvuga ko azatangariza abanyarwanda imigabo n’imigambi ye ndetse anabasaba kumushyigikira.

Ben Barugahare