Rwanda:IBUKA irashinja Diyosezi ya Kabyayi ibyaha birimo gupfobya no guhakana Jenoside

Umuryango IBUKA urengera inyungu z’abarokotse Jenoside n’imiryango iwugize, uravuga ko ubabajwe cyane n’icyemezo cyafashwe na diyoseze ya Kabgayi cyo gukorera Yubile abapadiri bahamwe n’ibyaha bya Jenoside.

Nk’uko bigaragara mu itangazo rya IBUKA dufitiye kopi, uyu muryango uvuga ko bamwe mu bihaye Imana bagize uruhare runini mu mateka ya Jenoside, aho abenshi muri aba bishwe biciwe muri za Kiliziya no mu nsengero, ibi bikaba ari amateka adakwiye kwibagirana, ariko hakaba haherutse kugaragara ubutumire buvuga ko hari abapidiri bazizihirizwa Yubile nyamara barakatiwe kubera ibyaha bya Jenoside.

IBUKA ivuga ko nk’uko bigaragara mu butumire bwasakajwe ahantu hatandukanye, tariki 16 Nyakanga hari abapadiri 8 bo muri Diyosezi ya Kabgayi bazakorerwa Yubile y’imyaka 25 bamaze bahawe ubusaseridoti, muri bo hakaba harimo babiri bahamwe n’ibyaha bya Jenoside.

Inkuru irambuye>>>