Rwanda:imirambo ikomeje kuboneka ahantu henshi!

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU No 019/PS IMB/014

Mu gihe mu gihugu cyacu butakwira umuturage adatatse ko yabuze umuntu we,imirambo ikomeje kuboneka mu biyaga ndetse n’ahandi hose leta ya Kigali yagiye ijugunya imirambo y’abanyarwanda baburiwe irengero,ishyaka PS Imberakuri ritangarije abanyarwanda inshuti z’u Rwanda ibi bikurikira:

U Rwanda rukomeje guhakana ko rutari inyuma y’imirambo ikomeje kugaragara itumburuka mu kiyaga cya Rweru i Burundi ari nako yigiza nkana ko nta munyarwanda wigeze ataka ko yabuze umuntu we,ibi nubwo ibivuga yirengagiza nkana ko nta gihe ishyaka PS Imberakuri ndetse n’andi atavuga rumwe na leta ya Kigali atasibye gusaba leta kwerekana aho abarwanashyaka bayo kimwe n’abandi banyarwanda baburirwa irengero baherereye, cyane ko ari yo ifite inshingano zo kurinda umutekano w’abanyarwanda.Urugero rwa hafi ni ishimutwa rya NIGIRENTE James umukangurambaga w’ishyaka PS Imberakuri mu mugi wa Kigali, BAZIMAZIKI Damien umujyanama w’ishyaka, RUSANGWA Aimable SIBOMANA, umunyamabanga wihariye wa prezida, IYAKAREMYE Jean Damascene,SIBORUREMA Eugene,NSABIMANA Valencs bose leta ya Kigali yashimutiye i Kampala muri Uganda, tutibagiwe kandi na Jean Damasce MUNYESHYAKA umunyamabanga mpuzabikorwa wa Green party,HIKIZIMANA,NIYOYITA,NZABAMWITA BARIYANGA,HABIYAMBERE Phocas,Kamanayo Emmanuel,Habimana Jean Paul aba kimwe nabandi basohowe muri gereza,NDANYUZWE Serge,MUNGANYINKA bo mu karere ka Nyanza umurenge wa Rwabicuma n’abanyarwanda barenga ibihumbi mirongo ine na bitandatu(46000) baburiwe irengero.

Imibiri y’abanyarwanda bapfuye si mu kiyaga cya Rweru gusa ikomeje kuboneka kuko kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2014 mu masaha ya saa tatu za mu gitondo nibwo abafungwa baguye ku cyobo cyuzuyemo imirambo myinshi y’abantu,iyi mirambo ikaba yabonetse ubwo abafungwa barimo basiza ahazubakwa ikinamba cya gereza hafi ya gereza ya Nyarugenge ahagana ku nzu ya Richard Kant.Ubwo umucungagereza Deo yaramaze kubibona yahiseko ahamagara umupolisi wari hafi aho,araza arareba nawe ahita ahamagara abamukuriye n’umuyobozi wa gereza MUGISHA James kuri telefone maze bahita bahagera byihuse harimo n’ubuyobozi bw’urwego rw’amagereza mu Rwanda(RCS) maze aba bayobozi bategeka ko abafungwa bose bari hanze basubizwa muri gereza igitaraganya ndetse n’abandi bantu bose baraho barahezwa bikomeye.Ababashije kubona iyo mirambo n’amaso yabo biboneye ko iyo mirambo icyambaye imyenda mizima, bakaba bashimangira ko ari iya vuba cyane.

Twakwibutsa ko iyi mirambo yo mu cyobo cyo kuri gereza ya Nyarugenge ibonetse ikurikira indi yabonetse kuwa 11 Ugushyingo 2014 abacungagereza bakabizinzika ntibahuruza nk’uko byagenze uyu munsi.Imirambo kandi igaragaye hari abafungwa bagiye basohorwa muri gereza zitandukanye maze bakaburirwa irengero akaba utabura kwemeza ko iyo mirambo yabonetse harimo niyizo mfungwa.

Ishyaka PS Imberakuri rirasaba leta ya Kigali kubwira abanyarwanda imibiri yabonetse uyu munsi hafi ya gereza ya Nyarugenge igaragara ko yahatabwe muri iyi minsi ya vuba ari iya bande kandi leta ikanamenyesha vuba na bwangu imiryango yabo ikayishyingura mu cyubahiro.

Alexis BAKUNZIBAKE

Umuyobozi wungirije PS Imberakuri.