Rwanda:itegeko rihana ingengabitekerezo mw'isubirwamwo

Umushinga w’itegeko wamurikiwe inteko ishingamategeko na Ministri w’ubutabera Tharcisse Karugarama urasaba ko itegeko risanzwe ryasubirwamo rigahuzwa n’ibyufuzo byatanzwe na GVT.

Ibigaragara bikomeye bisabirwa guhinduka ni uburemere bw’ibihano bihabwa uhamwe n’iki cyaha.

Ubusanzwe yashoboraga guhanishwa igifungo cya burundu mu gihe ubu uwahabwa igihano kiri hejuru cyaba imyaka 9 nk’uko byifuzwa n’umushinga wa Ministri Karugarama.

Mu gihe uyu mushinga wamaze kwakirwa hasigaye ko utangira kwigwa mu rwego rwa komisiyo nyuma ukazasubirwa mu nteko rusange ugire kwemezwa cyangwa se guterwa utwatsi.

Gusa n’ubwo inteko yakiriye uyu mushinga bamwe mu badepite bagaragaje ko kuwakira bisa no kwivuguruza.
Mu gihe Genocide ari icyaha cy’indengakamere ngo ntibumva ukuntu ufite ingengebitekerezo yayo yahabwa ibihano bitoya.

Ministri Karugarama we ariko asanga bikwiye ko iri tegeko rihinduka kubera ko ryarimo inenge zabangamiraga imigendekere y’imanza .

Ku bwa Tharcisse karugarama, ngo ntawohanirwa igitekerezo atagishira mu bikorwa, ariko kandi ngo icyaha gishirwa mu ngiro cabanje gutekerezwa, ntabwo gihanwa kimwe n’ikitatekerejwe.
Bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bagiye bafungwa bashinjwa ingengabitekerezo ya Genocide.

Abaregwa ndetse n’imwe mu miryango mpuzamahanga bo bakaba bakomeje kwemeza ko iri tegeko ari igikoresho cy’ubutegetsi buriho bwifashisha bwigizayo abakuriye amashyaka abunenga.
Umukuru w’ishyaka FDU –Inkingi Ingabire Victoire yari yarezwe ibyaha birimo iki ariko aza kukigirwaho umwere.

Abarebera ibintu hafi bagasanga iyi ari imwe mu mpamvu yatumye akatirwa igifungo cy’imyaka 8 aho kuba gufungwa burundu nk’uko byari byifujwe n’ubushinjacyaha.

Jean claude Mwambutsa /BBC Gahuzamiryango-Kigali.