Rwanda:Lt Mutabazi avuga ko hari ibyo atavugira mu rukiko kuko byateza ibibazo mu gihugu

Lt Joel Mutabazi

Urukiko rw’ubujurire mu Rwanda rwatangiye kumva ubujurire bwa Lt Joel Mutabazi wahoze mu ngabo zirinda umukuru w’igihugu, yavuze ko hari ibyo atavugira mu rukiko kuko byateza ibibazo mu gihugu.

Ari kumwe n’itsinda ry’abantu umunani bareganwa nawe ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba.

Lt Mutabazi asaba urukiko gusesa igifungo cya burundu yakatiwe n’urukiko rukuru rwa gisirikare avuga ko rutari rufite ububasha bwo kumuburanisha.

Avuga ko yumva atari akiri umusirikare kuva mu mpera z’umwaka wa 2011 ubwo yafataga icyemezo cyo guhunga igihugu.

Ifatwa n’iyoherezwa mu Rwanda rya Joel Mutabazi wari warahungiye muri Uganda rifatwa nka kimwe mu byazamuye umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda. 

Muri Uganda hari urubanza rw’abantu barimo abasirikare bakuru bashinjwa kugira uruhare mu ‘gushimuta’ no koherereza u Rwanda Lt Josel Mutabazi.

Lt Mutabazi yinjiye mu rukiko yambaye indorerwamo z’amaso yari amaze igihe asaba guhabwa.

Hari hashize igihe urubanza rusubikwa, Mutabazi yavugaga ko adashobora gusoma dosiye ye kubera ibibazo by’amaso.

Amasaha agera ku munani urubanza rwamaze yihariwe ahanini na Lt Mutabazi asobanura impamvu yajuriye.

Yavuze ko yabaye umusirikare hagati y’umwaka wa 1991 n’uwa 2010 ubwo yashimutwaga n’abo yavuze ko atatinyuka kuvuga amazina ku mpungenge z’umutekano we muri gereza.

Yavuze ko yamaze igihe kirekire ku ngoyi mu kigo cya gisirikare cya Kami i Kigali, nta muntu n’umwe mu bo mu muryango uzi irengero rye.

Ubwo yafataga icyemezo cyo guhunga mu mpera za 2011, ngo nta kintu cyagaragazaga ko Mutabazi akiri mu gisirikare cy’u Rwanda kuko atahembwaga kandi ntavuzwe nk’abandi basirikare .

Ku cyaha aregwa cyo gutoroka igisirikare yavuze ko yatorotse akiza ubuzima bwe.

Ngo ntiyari gupfa kuva mu gisirikare yakoreye kuva afite myaka 12, hatabaye ikibazo gikomeye kuri we.

Mutabazi yahakanye kandi icyaha yashinjwe cyo gutunga imbunda itazwi n’amategeko.

Avuga ko abamushinja gutunga iyi mbunda bagiye banyuranya mu mvugo ubwo basobanuraga ubwoko bwayo n’aho yari ibitse.

Mu bamushinje harimo Nyirarume Eugene Mutamba na murumuna we Jackson Karemera, yasabwe n’umucamanza gusobanura impamvu ashinjwa n’abo mu muryango we.

Mutabazi yasubije ko hari n’abashakanye bicana cyangwa abana bakagambanira ababyeyi babo.

Mu itsinda ry’abantu icyenda, babiri bonyine ni bo bahisemo gukomeza inzitizi zishingiye ku bubasha bw’urukiko.

Aba ni Lt Joel Mutabazi na Joseph Nshimyimana bombi bakatiwe gufungwa burundu.

Abandi bahisemo guhagarika inzitizi ndetse bavuga ko bemera ibyaha batari bemeye mu rukiko rwa gisirikare.

Mu iburana rye Mutabazi yakomeje kuvuga ko hari ibintu atavugira mu rukiko, ashimangira ko byatera ibibazo mu gihugu.

Avuga ko yakorewe iyica rubozo rikomeye ariko nta n’umwe atunga agatoki mu bamuhohoteye ngo kuko byamukururira ingorane.

BBC