Rwanda:Mu bapadiri tuzakorera yubile harimo n’abajenosideri ariko nta gitangaza kirimo – Mgr Mbonyintege

Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi Mbonyintege Smaragde aremeza ko amakuru yari yahakanye mu minsi ishize, y’uko kiliziya igiye gukorera yubile abapadiri barimo abajenosideri, ari ukuri.

Mgr Mbonyintege ariko avuga ko ntawe byagakwiye gutangaza kuko amategeko ya kiliziya atandukanye n’aya Leta kandi isakaramentu ry’ubusaseridoti rikaba ari iry’ubuzima bwose.

Bisobanuye ko padiri akomeza kwitwa padiri hatitawe ku kuba inkiko zaramuhamije ibyaha, ku buryo afunguwe ashobora gusubizwa ku mirimo, ndetse ngo n’iyo kiliziya imuhagaritse ntimwambura ubupadiri.

inkuru irambuye>>