Rwanda:Mu ngengo y’imari ya 2016/2017 Leta izakoresha Miliyari 1 949.4 Frw

Kuri iki gicamunsi, Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb Claver Gatete yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko umushinga w’ingengo y’imari y’umwaka wa 2016/2017 aho hateganyijwe ko Leta izakoresha miliyari 1 949.4 y’u Rwanda.  37,6% by’aya mafaranga ngo niyo azaturuka hanze y’u Rwanda naho 62,4% azava mu gihugu cyane cyane mu misoro y’abanyarwanda. Iyi ngengo izasaranganywa mu mishinga inyuranye igamije iterambere ry’u Rwanda hakurikijwe ibikenewe cyane nk’uko byasobanuwe na Amb. Gatete.

Minisitiri Gatete Claver yavuze ko n’ubwo ubukungu bw’Isi na Afurika muri rusange butifashe neza ndetse n’umuvuduko bwazamukagaho ukaba waragabanyutse; Ngo muri uyu mwaka w’imari wa 2016/17 n’utaha wa 2017/18, ubukungu bw’u Rwanda biteganyijwe ko buziyongera ku gipimo cya 6%.

Ingengo y’Imari y’uyu mwaka irenzeho miliyari 140,6 y’u Rwanda ugereranyije n’ingengo y’imari ya 2015/2016 yari miliyari 1 808,8 yari mu ngengo y’imari yavuguruwe muri Mutarama uyu mwaka.

Iyi ngengo y’imari y’u Rwanda izava ahanini mu Rwanda aho amafaranga azava mu gihugu imbere ari miliyari 1 216,4 angana na 62,4% by’ingengo y’imari yose. Muri aya, agera kuri Miliyari 1071,6 angana na 55% azakomoka ku misoro. Naho ayandi Miliyari 110,8 azakomoka ku bindi bitari imisoro.

Inkuru irambuye>>