Rwanda:Nyiraneza yatunguwe n’icyemezo kigaragaza ko yafungiwe gutunga intwaro kandi ngo atarafungwa

Nyiraneza Thabita ukorera mu Mujyi wa Huye avuga ko yatunguwe bikomeye no guhabwa icyemezo kigaragaza kuba umuntu yarafunzwe cyangwa atarafunzwe (Extrait du casier judicaire) cyemeza ko yafunzwe kandi atarigeze akurikiranwaho icyaha na kimwe.

Izubarirashe.rw ryamusanze afite extrait du casier judiciaire igaragaza ko mu mwaka wa 2006 yafunzwe amezi atatu, agiye gusobanuza iby’icyo gifungo ku Bushinjacyaha Bwisumbuye bwa Huye aho yasabye icyo cyemezo.

Nyiraneza avuga ko atumva uburyo byagenze ngo bamushyireho icyaha atigeze akora.

Iki cyemezo ubushinjacyaha bwamuhaye dufitiye kopi kigaragaza ko ku wa 28 Kamena 2006, Nyiraneza yakatiwe igifungo cy’amezi 3 azira icyaha cyo gutunga intwaro bitewe n’amategeko.

Urebye igihe Nyiraneza yavukiye ukanareba igihe urubanza rwaciriwe usanga mu mwaka wa 2006 yari afite imyaka 14 y’amavuko kuko yavutse mu 1991 nk’uko binagaragara kuri iki cyemezo.

Inkuru irambuye>>>