Rwanda:Nyuma y’ikibazo cy’amafunguro mu nama iheruka, Umuyobozi wa RAB yaba afunzwe, Polisi igahakana ko imufite

Amakuru agera kuri Makuruki.rw aravuga Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) Dr Butare Louis afunzwe kuva mu cyumweru gishize, aho bivugwa ko afungiye kuri Station ya polisi ya Kicukiro, mu gihe ariko Umuvugizi wa Polisi y’Iguhugu avuga ko uyu muyobozi adafitwe na Polisi.

Mu kiganiro kigufi Makuruki.rw yagiranye n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Twahirwa Celestin yavuze ko uyu muyobozi ntawe bafite mu maboko yabo nka Polisi.

Mu gitondo Umunyamakuru wa Makuruki.rw ubwo yageraga ku kigo cya RAB yatangarijwe ko uyu muyobozi yagiye gusoza imurikagurisha ku buhinzi bityo ko ataboneka. Gusa umunyamakuru wageze ahasorezwaga iri murikagurisha yatubwiye ko uyu muyobozi atari ahari.

Bamwe mu bakozi b’iki kigo twaganiriye bavuga ko kuva ku wa gatatu bumva na bo ko umuyobozi wabo yaba afunzwe kubera ibibazo byagaragaye mu migendekere y’iriya nama iheruka kubera I Kigali

Inkuru irambuye>>>