Rwanda:Ubuhamya bwo Gushinjura Iyamuremye Buzatangwa kuri Skype

Iyamuremye Jean Claude
Iyamuremye Jean Claude

Umucamanza mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga yategetse ko abatangabuhamya bashinjura bwana Jean Claude Iyamuremye bazatanga ubuhamya bwabo hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Skype. Umucamanza aravuga ko nta buryo bushoboka bwo kubageraho aho bari mu gihugu cy’Ububiligi kubera icyorezo cya COVID-19.

Byatwaye byibura iminota ibarirwa muri 15 umucamanza mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha byo kurwego mpuzamahanga asoma icyemezo ku kumva abatangabuhamya bashinjura bwana Jean Claude Iyamuremye bakunda kwita “Nzinga” ku byaha bya jenoside.

Ni abatangabuhamya batatu bari ku mugabane w’Uburayi mu gihugu cy’ububiligi basabye kurindirwa umutekano. Urukiko rwabahaye umwirondoro wa BIB, BIC na BID.

Ubusabe bwo kumva aba batangabuhamya bwana Iyamuremye yabugejeje ku rukiko kuva mu kwezi kwa Cumi na kumwe mu mwaka ushize wa 2019. We n’umwunganira basabaga ko abatangabuhamya bamushinjura bazatanga ubuhamya hifashishijwe uburyo bwa Videwo.

Ariko kubera ko kuva mu mpera z’umwaka wa 2019 hahise haduka icyorezo COVID-19 gikomeje kugira ingaruka mu nzego nyinshi z’ubuzima bw’abatuye isi, urubanza rwahise ruhagararara maze umwanditsi w’urukiko wari wagenwe kujya guhura n’abo batangabuhamya abura uko abageraho.

Mu kwezi kwa Cyenda uyu mwaka wa 2020 hongeye kuzamuka iyi ngingo yo kumva abatangabuhamya ariko noneho Bwana Iyamuremye asaba ko bategurwa urukiko rukabumva rwifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga bwa Skype. Ni ingingo impande ziburana zombi zemeranyaho kuko n’ubushinjacyaha buvuga ko busanga nta kibazo kibirimo.

Umucamanza amaze kumva imiburanire ku mpande zombi yarasesenguye maze yisunze ingingo z’amategeko arebana no kwimurira imanaza muri repubulika y’u Rwanda yemeza ko umutanagabuhamya ushaka gutanga ubuhamya ku mucamanza akabisabwa n’umuntu uwo ari we wese igihe atari hafi yatanga ubuhamya hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Nyuma yo kwisunga ingingo z’amategeko, umucamanza yategetse ko abashinjura Bwana Iyamuremye bazumvwa hifashishijwe uburyo bwa Skype aho kuba uburyo bwa Videwo. Aba batangabuhamya bashinjura Iyamuremye bari mu mahanga bagiye kumvwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga nyuma y’aho bamwe mu bamushinjura bari imbere mu gihugu bari barumviswe. Ni cyo kimwe no kuri bamwe mu batangabuhamya b’ubushinjacyaha bamushinja bamwe muri bo na bo bari barumviswe n’urukiko.

Uretse iki cyorezo COVID-19 cyateye u Rwanda gukoresha cyane ikoranabuhanga mu nkiko mu buryo butari bwitezwe, igihe urukiko rwasangaga ari ngombwa ku manza z’ibyaha biri ku rwego mpuzamahanga ubu buryo bwakoreshwaga mu kumva abatangabuhamya bari mu mahanga ku manza ziburanishirizwa mu Rwanda.

Bwana Jean Claude Iyamuremye bakunze kwita “Nzinga” w’imyaka 45 y’amavuko Jenoside yabaye afite imyaka 19 nk’uko abisobanura. Ubushinjacyaha bumurega ko yatundaga abatutsi abatutsi mu modoka abajyana mu ishuli rya ETO Kicukiro kugira ngo bicwe mu gihe cya jenoside. Yatawe muri yombi mu 2013 mu gihugu cy’Ubuholandi aho yakoraga akazi ko gutwara abakozi b’ambasade za Isiraheli na Finlande mu Buholandi. Yoherejwe kuburanira mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize wa 2016.

Ibyaha bya jenoside ubushinjacyaha bumurega , bubimukekaho ko yabikoreye mu mujyi wa Kigali mwa mwaka wa 1994. Mu mwaka wa 2007 inkiko gacaca zo muri Niboyi Kicukiro zari zamuhamije ibyaha bya jenoside zimukatira gufungwa imyaka 19 mbere y’uko igihugu cy’Ubuholande gifata umwanzuro wo kumwohereza kuburanira mu Rwanda mu Rwanda. Ariko mbere y’uko aburanishirizwa mu nkiko z’u Rwanda zabanje gutesha agaciro icyemezo cyafashwe n’inkiko gacaca kuko ari ko itegeko ribiteganya. Ibyaha byose aburana abihakana akabwira urukiko ko ari umwere