Rwanda:Umunyamabanga Mukuru wa PS Imberakuri Madamu Uwizeye Immaculee yafashwe na polisi

Abarwanashyaka b’amashyaka aharanira demokarasi mu Rwanda barakomeza gutotezwa no guterwa ubwoba.

Muri iki gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 09/09/2012, abapolisi bo mu ishami rya CID bagabye igitero mu rugo rwa Madamu Immaculee UWIZEYE, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka PS Imberakuri. Abo bapolisi bagiye iwe bari mu mamodoka atatu, ariko hari andi abiri ngo yari muri stand-by ku gasantere k’aho hafi.

Abakurikiye icyo gitero batubwiye ko abapolisi batwaye Madamu Immaculee Uwizeye n’umugabo we, babajyana kuri stasiyo ya polisi y’i Remera.

Ntituramenya impamvu babafashe.

Tubibutse ko ejobundi nijoro aribwo bajugunye Bwana Alexis Bakunzibake, Visi-Perezida w’iryo shyaka PS Imberakuri, mu gishanga cyo muri Uganda bari bamaze iminsi ibiri baramushimuse.

Twibutse kandi ko ejo kuwa gatandatu aribwo bafashe Umunyabanga Mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi Bwana Sylvain Sibomana n’Umuyobozi wa FDU-Inkingi mu mujyi wa Kigali Bwana Martin Ntavuka, bakabafungira kuri stasiyo ya polisi i Muhanga kandi bakanga kuvuga icyo babahoye.

AHO LETA Y’U RWANDA NTISHAKA KURIMBURANA N’IMIZI OPPOSITION Y’IMBERE MU GIHUGU? membres-ps-imberakuri
Bamwe mu barwanashyaka b’ishyaka PS Imberakuri

Ni ukubitega amaso, no gushyigikira impirimbanyi za demokarasi mu Rwanda.

Radio Ijwi rya Rubanda

3 COMMENTS

  1. Ntagahora gahanze, mubareke abo babuza abandi amahoro nabo bazabuyabura, ikibazo nibayabura ni uko bazatangira kwicuza igihe cyararenze. Gusa impilimbanyi ntizicike intege, burya ngo umugezi w’isuli ulisiba, ibib balimo gukora bizabagaruka. Muzaba mureba.

Comments are closed.