Rwanda:Urubanza rwa Victoire Ingabire rwongeye gusubikwa

Ku rukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura abacamanza bategetse ko umwanzuro ku kirego cyari cyatanzwe na Ingabire Victoire uzasomwa tariki 19 Ukwakira 2012.

Uruhande rwa Ingabire Victoire rwari rwatanze ikirego rusaba ko ingingo z’itegeko zihana ingengabitekerezo ya Genoside zavanwaho kuko ngo zinyuranyije n’Itegeko Nshinga.

Kuri uyu wa gatanu, nta mwanya wahawe uruhande urwo arirwo rwose wo gusubira kuri iki kirego cyatanzwe na Ingabire Victoire, hafashwe umwanzuro gusa wo kwigizayo isomwa ry’uru rubanza.

Mu rubanza rwo kuwa 03 Nzeri 2012, Ingabire Victoire n’umwunganizi we, bari babwiye urukiko ko ibisobanuro biri mu ngingo baregeye bitagaragaza uburyo umuntu yakwitwara mu gihe yaba atanga ibitekerezo bye yisanzuye kandi adafite ubwoba, bakavuga ko bo babona byagira ingaruka ku mikorere y’ubutabera kubera kutagusha ku ngingo kw’iri tegeko.

Izo ngingo zo mu itegeko rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya Genoside kandi, Me Gatera Gashabana yabwiye urukiko ko zidatanga ibisobanuro bihamye, bityo bagasaba urukiko ko izo ngingo z’itegeko zavanwaho.

Uruhande rw’ Ubushinjacyaha, Me Mbonera Theophile,icyo gihe we yari yabwiye urukiko ko nta tegeko na rimwe ritumvikana, asaba urukiko kuzasuzuma rukareba niba koko izi ngingo zinyuranyije n’Itegeko Nshinga.

Me Mbonera yabwiye urukiko ko nta mpamvu n’imwe babona yatuma izi ngingo zikurwaho. Agahamya ko bishobora guturuka ku myumvire y’urisoma, bityo agasaba urukiko kuzasuzumana ubushishozi bimwe mu byo batanzeho imyanzuro.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.COM