Rwanda:Urukiko rwategetse Kayumba Nyamwasa n’umugore we kwishyura BK miliyoni 20

Urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge aho ruburanishiriza imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Nzeri 2013, rwasomye urubanza BK iregamo Kayumba Nyamwasa n’umugore we Tumusime Kayumba Rosette, rutegeka ko bagomba kwishyura bidasubirwaho amafaranga akabakaba miliyoni 20, akomoka ku mwenda Tumusime yahawe na BK.

Ku cyicaro cy’Urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge, kuri iki gicamunsi saa cyenda, rwasomye urubanza Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali (BK) mu izina ry’iyo banki, ahagarariwe na Me Rukangira Emmanuel, arega Kayumba Nyamwasa n’Umugore we Tumusime Kayumba Rosette, umwenda remezo ungana na 17,227,083 z’amafaranga y’u Rwanda ; atarishyuwe kuva mu 2011 kugeza magingo aya.

Nk’uko byasomye n’umucamanza, Tumusime Kayumba Rosette yasabye BK umwenda ungana na Miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda, ngo akaba yarashakaga gusana inzu iri i Nyarutarama mu kibanza No 5743. Ayo mafaranga yose ntiyayemerewe kuko BK ku itariki ya 30 Kamena 2009 yamwemereye miliyoni 20 yagombaga kwishyura mu mezi 36. Ku itariki ya 8 Ukwakira 2009, Kayumba Rosette yanditse asaba ko BK yamwongerera igihe cyo kwishyura ho imyaka ibiri, ku itariki ya 12 Ugushyingo 2009, arabyemererwa.

Kwishyura ngo byageze aho birahagarara, ku itariki ya 4 Mutarama 2011, BK yandikira Kayumba Rosette imusaba kwishyura ariko ntiyabikora, bikomeje gutinda ku itariki ya 9 Gicurasi 2013, BK itanga ikirego mu rukiko rw’ubucuruzi bwa Nyarugenge.

Ku itariki ya 5 Kamena 2013 iburana rya mbere ryaratangiye, BK ihagarariwe na Me Rutembesa Focus, ariko abaregwa ntibaboneka. Ku wa 25 Nzeri 2013 urubanza rwaburanwe mu mizi, BK ihagarariwe na Me Muzayire Angele, ariko na none uruhande ruregwa ntirwaboneka. Uhagarariye BK yamenyesheje urukiko ko abaregwa babimenyeshejwe kuko byananyuze mu bitangazamakuru ku buryo bwemewe n’amategeko.

Urukiko rwasuzumye ikirego rutegeka ko Tumusime Kayumba Rosette, kwishyura umwenda ungana na 17,227,083Rwf, inyungu zingana na 19.25% ni ukuvuga 2,030,000Rwf, agatanga na 200,000Rwf y’umwunganizi mu mategeko ndetse n’amagarama y’urukiko angana na 5100Rwf. Amafaranga yose agomba kwishyurwa akaba angana na 19,927,083. BK yo igasubizwa ingwate y’amafaranga yatanze.

Umucamanza yavuze ko amafaranga y’indishyi angana na 200,000 yagenwe mu bushishozi bw’urukiko, kandi Tumusime Kayumba Rosette ariwe ugomba kwishyura umwenda wenyine kuko yashyize umukono ku masezerano wenyine, atabikora mu gihe kigenwe hagakurikizwa amategeko.

Urubanza rwasomwe ababuranyi bombi badahari.

Kayumba Nyamwasa yashakanye na Tumusime Kayumba Rosette mu buryo bwemewe n’amategeko, bafitanye abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe.

Source:igihe.com

1 COMMENT

  1. Usibye gukabya niba abanyarwanda mwemera amategeko mwitorera ntawe ushobora guhorwa icyaha cya mugenzi we kandi icyaha ni gatozi.None se wasaba imabazi z’icyo utakoze?Ese ubundi abishe abantu bari abahutu gusa?Kajuga Robert yari iki mwe muzi kumenya amoko? Ese ubundi amoko ko ntayo akiba mu Rwanda ni andi moko mashya tugiye kurema?Muzaba mumbwira.

Comments are closed.