Rwanda:urukiko rw'ikirenga rwatesheje agaciro ikirego cya Madame Victoire Ingabire

Mu Rwanda, urukiko rw’ikirenga rwatesheje agaciro ikirego cya Victoire Ingabire – umukuru w’umutwe wa politiki FDU inkingi – wasabaga ko zimwe mu ngingo z’itegeko rihana ingengabitekerezo ya jenoside zakurwaho kuko ngo zinyuranya n’itegeko nshinga.

Madamu Ingabire avuga ko zimwe mu ngingo zigize iri tegeko zidasobanutse kandi ngo n’ubutegetsi buzifashisha bucecekesha ababunenga.

Urukiko rwo ariko rwasanze ko kuba ingingo itakumvikana neza cyangwa ngo ibe ituzuye ngo ntibyasobanura ko inyura ukubiri n’itegeko nshinga ry’igihugu.

Yiyambaza urukiko rw’ikirenga mu kwezi kwa gatanu, Victoire Ingabire yari yasabye ko rusesa ingingo zimwe mu itegeko rihana ingengebitekerezo ya jenoside ndetse n’irihana gupfobya iki cyaha.

Umwanzuro w’urukiko wemeje ko zimwe mu ngingo zivugwa na Ingabire zitakiriho ariko ngo n’izikiri mu itegeko ngo ntaho zivuguruza itegeko nshinga.

Ingabire Victoire yari yatanze ikirego yibaza ko ikurwaho ry’izi ngingo rishobora kugira icyo rimufasha mu rundi rubanza ruzasomwa ku wa gatanu aho aregwa n’ubushinjacyaha ibyaha birimo gupfobyajenoside no kurangwa n’ingengabitekerezo yayo.

Kuba nta cyahindutse rero bivuze ko n’ibirego bikomeza kuba bya bindi.

BBC

1 COMMENT

  1. Buriya bakenyere urugamba rwa democratie,rugiye gutangira naho ubutabera bwukoresha mu nyungu, zitari izarubanda ingaruka ntabwo batinda kuzibona.

Comments are closed.