Rwanda:Urukiko rwongeye gusubika isomwa ry’urubanza ruregwamo abayisilamu bashinjwa iterabwoba

Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruherereye i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda, rwongeye gusubika isomwa ry’urubanza ubushinjacyaha bukurikiranyemo abayisilamu babarirwa muri 40 baregwa ibyaha byo gukorana n’imitwe y’iterabwoba ku isi.

Umucamanza yongeye kuvuga ko iryo subikwa ryatewe nuko batashoboye kubona umwanya uhagije wo kunononsora umwanzuro wa nyuma w’urubanza.

Icyumba cy’urukiko cyari cyakubise cyuzuye abakurikiranywe muri uru rubanza ndetse n’abo mu miryango yabo, ariko nta mushinjacyaha ndetse n’abunganira abaregwa bari bahari.

Mu magambo macye, umucamanza yahise asoma umwanzuro w’uko urubanza rwongeye gusubikwa ku mpamvu yavuze ko abakurikirwanywe ari benshi, ko urukiko rutabonye umwanya uhagije wo kurangiza dosiye zose no kwandika umwanzuro wa nyuma w’urubanza.

Uru rubanza rwari rwasubitswe bwa mbere mu mpera z’ukwezi kwa cumi na kabiri k’umwaka ushize wa 2018, nabwo umucamanza atanze impamvu zo kubura umwanya wo kurangiza dosiye kubera ubunini bwayo.

Ni urubanza rwashyizwe mu muhezo rugitangira ku mpamvu umushinjacyaha yagaragazaga ko zishingiye ku mpungenge z’umutekano w’igihugu.

Ibyaha bakurikiranyweho birimo iby’iterabwoba, ubuhezanguni, ubugambanyi, no gushishikariza abandi kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Umushinjacyaha yavugaga ko hari bamwe bafotowe ku kibuga cy’indege bashaka kwerekeza muri bihugu bya Syria na Iraq ngo gufasha umutwe wiyita leta ya kisilamu.

Umushinjacyaha yongeyeho ko hari abandi bafatanywe amafaranga menshi ngo bakaba bari bashinzwe gushakisha urubyiruko no kurwigisha amahame y’imitwe y’iterabwoba irimo Al-Shabaab na Boko Haram.

Ariko igihe uru rubanza rwari rutarashyirwa mu muhezo, hari bamwe bumvikanye mu rukukiko bavuga ko bazira amakimbirane yari mu muryango w’abayisilamu mu Rwanda, ko hari ababafungishije bashaka kubihimuraho.

Yisegura cyane kubakurikirwanyweho ibyaha ndetse n’abo mu miryango yabo, umucamanza akaba yavuze ko uru rubanza – rwiswe urwa Fundi Salim na bagenzi be – bidasubirwaho ruzasomwa ku itariki ya 22 z’ukwezi gutaha kwa gatatu.

BBC